Killaman yavuze ku byo kujya gutura muri Amerika

Killaman yavuze ku byo kujya gutura muri Amerika

 Sep 16, 2024 - 09:25

Nyuma y'inkuru zitandukanye zagiye zivuga ko nyuma y'uko Killaman n'umugore we bakoze ubukwe bw'agatangaza ubu bagiye kujya gutura muri Amerika, Killaman yagize icyo abivugaho amara amatsiko abantu.

Mu minsi yashize nibwo havuzwe inkuru zitandukanye, aho byavugwaga ko Killaman n'umugore we baba bagiye gutura muri Amerika, nyuma y'uko bari bamaze gukora ubukwe nyuma y'imyaka umunani bamaze babana nk'umugore n'umugabo.

Ubwo izi nkuru zavugwaga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, nta kintu Killaman yigeze abitangazaho ngo abe yabyemeza cyangwa ngo abinyomoze.

Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live, Killaman yabishyizeho umucyo avuga ko ayo makuru ari ibihuha.

Yavuze ko we ubwe ayo makuru ntayo yigeze atangaza, ko ahubwo ababivuga atazi aho babikura.

Yavuze ko umunsi bizaba ari ukuri azabitangariza Abanyarwanda bakabimenya, ariko kugeza ubu nta gahunda aragira yo kujyayo.

Icyakora avuga ko atahakana ko yajya guturayo kuko bibaye ari ibishoboka nawe yagenda, ati "Cyane ko hariya nta muntu utifuza kujyayo kuko n'abakire bakomeye bajyayo."

Killaman ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye hano mu Rwanda, ndetse muri iyi minsi akaba ari kugerageza kugarura abakanyujijeho mu myaka yo hambere kuri ubu babayeho ubuzima bubi, ku ikubitiro akaba yaratangiranye na Nyagahene.