Ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru byo muri Uganda hakomeje gucicikana amashusho ya Jose Chameleone ari gusomana na Juliet Zawedde ibyo benshi bafata nko kuba bari mu rukundo.
Aba bombi batangiye gukekwa amababa mu Ukuboza 2024 ubwo Chameleone yari mu bitaro i Kampala, Juliet akamuba hafi mu buryo bwose bushoboka akamusura kenshi ndetse amafoto menshi ya Chameleone ari kwa muganga babaga bari kumwe.
Ntabwo byaciriye aho kandi, kuko ubwo Jose Chameleone yerekezaga muri Amerika kwivuza, Juliet yaramuherekeje, none uyu munsi hongeye gusohoka amashusho bishimanye basomana.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga barahuza ibyo bikorwa byose byabaye, bakanongeraho ko Juliet hari ubundi bufasha yagiye aha Chameleone mu gihe yari arwaye, bakemeza ko nta kabuza bari mu rukundo.
Jose Chameleone avuzwe mu rukundo nyuma yo gutandukana n'umugore we Daniella Atim babyaranye abana batanu bakaza gutandukana ku mpamvu z'uko Chameleone yanywaga inzoga cyane ntiyite ku rugo.

Jose Chameleone aravugwa mu rukundo na Juliet Zawedde

Juliet Zawedde uvugwa mu rukundo na Chameleone
