John Terry yari gukinira Manchester United cyangwa Arsenal

John Terry yari gukinira Manchester United cyangwa Arsenal

 Apr 3, 2023 - 11:51

Umunyabigwi wa Chelsea ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, Myugariro John Terry, ahamya ko byashobokaga ko yasinyira Manchester United cyangwa Arsenal ariko yahisemo gusinyira Chelsea n'ubwo we n'umuryango we bafanaga Manchester United.

John Terry yatangaje ko yagize amahirwe yo yo kuba yarashoboraga gusinyira Manchester United na Arsenal akiri muto, mbere yo gufata umwanzuro wo gusinyira Chelsea yari munsi yazo muri icyo gihe.

Uyu mukinnyi wakoze amateka akomeye muri Chelsea yerekeje i Stamford Bridge avuye mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya West Ham United afite imyaka 14. Yari umwe mu bana bagaragazaga ahazaza heza muri iyo myaka, aho amakipe menshi akomeye mu gihugu yashakaga kumusinyisha.

Terry aganira n’umunyamakuru Stephen Hendry kuri shene ye ya YouTube yitwa Cue Tips, yavuze ko yamaze igihe mu igeragezwa muri Arsenal na Manchester United, ariko ahitamo gusinyira ikipe ya Chelsea ndetse ahamya ko yahosemo neza.

Terry yabajijwe niba yari kapiteni mu makipe mato, arasubiza ati:"Yego rwose, yego. Nari muri West Ham nkiri umwana, Manchester United, Arsenal, ariko mfata ikemezo cyo gusinyira Chelsea - ndashima ko nahisemo ikipe ya nyayo."

N'ubwo John Terry yavukiye mu mujyi wa London, we n'ababyeyi ba bafanaga ikipe ya Manchester United, ndetse papa we yarababaye bikomeye ubwo yamenyaga ko umuhungu we yasinyiye Chelsea kandi yarahabwaga umwanya muri Manchester United.

John Terry kandi yavuze uburyo yajyanye na David Beckham gukora igeragezwa muri Manchester United, ndetse uyu mwongereza akaba yaraje no kuyibera umunyabigwi.

Ati:"Beckham yajyaga mu myitozo, ndetse icyumweru cyakurikiyeho yarasinye. Nange nari mu igeragezwa ndetse bashakaga ko nsinya. Chelsea yampaye nk'ibyo bampaga ubundi mpita ndeka Manchester United.

Ntabwo byari byoroshye kuko nari umufana wa Manchester United ndi umwana, ndetse na papa ayifana. Ariko hari hari ikintu kidasanzwe kuri Chelsea."

Mu 1995 nibwo John Terry yavuye muri West Ham United y'abato yerekeza muri Chelsea, azamurwa mu ikipe nkuru mu 1998, akaba yaravuye muri iyi kipe mu 2017 nk'umunyabigwi.

Uyu myugariro yatwaye ibikombe bikomeye muri Chelsea birimo ibikombe bya shampiyona bitanu, UEFA Champions League imwe, FA Cup eshanu n'ibindi.

John Terry yakoze amateka akomeye muri Chelsea(Net-photo)