Umuryango w'Abibumbye wemeje ko hamazeho kubaho Jenoside Enye zirimo iyakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, iyakorewe Abayahudi mu 1941-1945, iyakorewe Abanya-Armenia mu 1915-1923 ndetse n'iyakorewe Aba-Nama na 'Aba-Herero muri Namibia mu 1904-1908.
Nubwo ari izi Jenoside zemewe, ariko hari izindi zirimo gukorwaho ubushakashatsi zigera ku munani zirimo iyo muri Darlfur, Bosnia, Cambodia ndetse n'ahandi.
Dore ibintu umunani bagenderaho bemeza Jenoside nk'uko byanditswe na Dr. George Stanton, ari nabyo byiciro umunani bisobanura neza ko ubwicanye bwakozwe ahantu runaka ari Jenoside.
Muri ibi harimo ibikorwa byo kuyitegura, ibyo kuyikora ndetse n'ibindi bya nyuma yayo. Dore ibice umunani bigize Jenoside:
1. Classification: Gushyira abantu mu matsinda
Muri iki gice, Leta icamo abaturage amatsinda agizwe na 'twebwe', na 'bariya'. Nubwo gucamo abantu amatsinda iteka atari bibi, ariko George Stanton agaragaza ko gucamo abaturage ibice ari icyiciro cy'ingenzi mu gutegura Jenoside.
2. Symbolization: Guha abantu ibirango bibaranga
Bwana Stanton agaragaza ko muri iki cyiciro, abantu bashyizwe mu itsinda runaka, bahabwa ibimenyetso bibatandukanya n'abandi. Urugero Abayahudi bahawe inyenyeri y'Umuhondo, ndetse kandi muri iki cyiciro abantu bahabwa amazina nk'Abatutsi, Abahutu n'ibindi.
3. Dehumanization: Gukurwaho Ubumuntu
Ba bantu bashyizwe mu matsinda bagashyirwaho n'ibimenyetso, batangira kwamburwa ubumuntu ndetse n'irindi tsinda rizica abantu bagashyirwamo umutima w'ubugome kugira ngo bazice bumva ntakibazo.
Muri iki cyiciro kandi abantu bahabwa amazina abambura ubumuntu urugero nk'inyenzi byitwaga Abatutsi mu Rwanda.
4. Organization: Guhuza gahunda imigambi y'ibikorwa

Aha abantu batozwa ubwicanyi, bagahabwa intwaro, ndetse rimwe na rimwe abantu bari gutozwa kuzica, bahabwa agahimbazamusyi kugira ngo bagire murare y'ibyo bakora.
5. Polarization: Guca abantu bagatuzwa ukwabo
Muri iki gice, rya tsinda ryaciwe, rituzwa ahantu ha ryo nyine, kugira ngo kubica bizorohe. Hashyirwaho kandi amategeko abaheza. Nka Jenoside yakorewe Abayahudi, bashyizwe mu nkambi, kandi nta Muyahudi wari wemerewe gushakana n'ubundi muntu.
Muri iki cyiciro kandi, hicwa abantu bakekwa ko bazarwanya gahunda yo gutsemba itsinda rizicwa.
6. Preparation: Imyiteguro habura gato ngo Jenoside itangire
Muri iki gice, abazica bamenyeshwa aho bazasanga abo bazica, hagacukurwa ibyobo, hakaremwa inkambi bazicirwamo, ndetse abazicwa bakabuzwa kugira aho batarabukira, ikindi kandi, imitungo yabo irafarirwa kugira ngo batazahunga.
7. Extermination: Gutsemba
Muri iki cyiciro, niho ubwicanyi nyirizina butangira, cyane ko mu byiciro bitandatu biba byabanje, biba ari imyiteguro y'uko bizagenda. Muri iki cyiciro hagaragaramo ubwicanyi budasanzwe nko gusekura impinja n'ibindi bikorwa biteye ubwoba. Abantu baba barigishijwe, ku buryo abica baba bumva bari gukora ibintu byiza.
8. Denial: Guhakana
Mu byiciro byose byabanje, iyo biri gukorwa, Leta ihakana yivuye inyuma ko ibyo barimo atari Jenoside. Ibi bikorwa byo guhakana Jenoside, birakomeza na nyuma yayo. Iki cyiciro abahanga bemeza ko cyimara imyaka irenga 400, aho kirangwa no gupfobya.
Aha kandi, habaho ibikorwa byo gusiba ibimenyetso, kugabanya umubare w'abishwe, guhohotera imiryango yarokotse n'ibindi bikorwa. Kuri George Stanton wanditse ibi byiciro, agaragaza ko guhakana Jenoside bitiza umurindi Jenoside y'ahazaza.
