Izina rya Biyoncé rigiye gushyirwa mu nkoranyamagambo y’igifaransa

Izina rya Biyoncé rigiye gushyirwa mu nkoranyamagambo y’igifaransa

 May 5, 2024 - 09:33

Umuhanzikazi Beyoncé ukomeje kugenda yandika amateka mu muziki w’Isi, kuri ubu agiye kuba umwe mu bantu 40 bafite amazina yanditswe mu nkoranyamagambo y’igifaransa yitwa ‘Petit Larousse Illustré'.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’abongereza ‘The Times’, umuhanzikazi Beyoncé agiye kongerwa mu byamamare byagiye bica uduhigo dutandukanye bigatuma amazina yabo yandikwa mu nkoranyamagambo y’igifaransa yitwa ‘Petit Larousse Illustré’, aho usanga iryo zina rifite ubusobanuro bufite aho buhuriye na nyiraryo.

Kuri ubu hagiye kwifashishwa agace gato k’izina Beyoncé, ‘Bey’, gashyirwe mu nkoranyamagambo, aho bizaba bisobanuye ‘Umunyamerica uririmba injyana ya R&B na Pop’ ari na zo njyana Beyonce aririmba.

Iyi nkoranyamagambo yari isanzwe irimo ibyamamare bigera kuri 40, barimo Christopher Nolan, LeBron James, Cate Blanchett n’abandi batandukanye.

Uyu mwaka wa 2024 bisa n’aho ukomeje kugenda uhira Beyoncé cyane kuko aherutse gushyira hanze album ye yari amaze igihe ategura yise ‘Cowboy Carter’, mu minsi mike itangira guca uduhigo dutandukanye nko kuba yarahise iza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa album 200 zikunzwe.

Uyu mugore kandi kugeza ubu ni we mwiraburakazi wabashije kuyobora urutonde rwa Top Country, ndetse n’andi mateka akomeje kugenda yandika.

Izina rya Beyoncé rigiye gushyirwa mu nkoranyamagambo y'igifaransa