Isomo Chris Eazy yakuye mu bikorwa kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi

Isomo Chris Eazy yakuye mu bikorwa kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi

 Jul 16, 2024 - 12:30

Rukundo Christian uzwi mu muziki nka Chris Eazy, umwe mu bahanzi bagiye baherekeza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame, avuga ko yabikuyemo isomo rikomeye ndetse rizamufasha gukomeza muri uru rugendo rwe rw'umuziki.

Aganira na Radiyo Rwanda, Chris Eazy yavuze ko aho yazengurutse hose yakuyemo isomo ryo kunoza umurimo ugakora ikintu cyose wivuye inyuma atari uko utegerejemo inyungu runaka gusa, ahubwo ukagikora neza kabone n'ubwo nta nyungu waba uzakuramo.

Ibi yakomeje ashingiye ku kuba nta muhanzi n'umwe wigeze ukora iki gikorwa cyo guherekeza uyu mukandida abikora nk'akazi ari bwishyurirwe, ahubwo byose ari urukundo no kwitanga, aho bamaraga hafi amasaha atandatu baririmba ariko ntibacike intege.

Kuba barabikoreraga ubushake ntibyabavujije kumara ibyumweru bigera kuri bitatu badacika intege, ahubwo ukabona buri munsi baza bafite amaraso mashya kandi bakabikora nk'abikorera.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nyuma y'uko hatangajwe iby'ibanze byavuye mu matora, Perezida Paul Kagame yashimiye abahanzi bose muri rusange bagiye bamuherekeza aho yiyamamarizaga hose kandi bakabikora kubera urukundo bamufitiye.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye tariki 22 Kamena 2024, birangira tariki 13 Nyakanga 2024.