Inyanya ebyiri zatumye umugore yahukana

Inyanya ebyiri zatumye umugore yahukana

 Jul 16, 2023 - 15:24

Mu gihugu cy'Ubuhinde, umugabo yivugiye ko yarwanye n'umugore we rukabura gica, nyuma yo guteka inyanya atabajije umugore.

Imvura nyinshi mu bice byinshi by'igihugu cy'Ubuhinde, yatumye ibiciro by'inyanya bizamuka cyane. Igiciro cyo gucuruza cyageze ku ku ma-Rupee 200, ni ukuvuga asaga 2800 ku kiro mu bice bimwe na bimwe, bityo bikaba buhenze ku bushobozi bw'abaturage, cyane abakoresha amaresitora, akenera gukoresha ibi birungo birimo n'inyanya.

Isahyano ryaje kugwa ubwo umugore yahukanaga muri Madhya Pradesh, nyuma yuko umugabo we atetse ibiryo akoresheje inyanya ebyiri mu zari ziri mu rugo atabanje kumubaza.

Uyu mugabo witwa Sandeep Burman, yavuze ko habaye intambara ikomeye hagati ye n’umugore we, nyuma yo gukoresha inyanya ebyiri mu guteka ibiryo atabiherewe uruhushya n’umugore we. Yababajwe nuko atabajijwe mbere yo kuziteka, uyu mugore yahukanye ajyana n'umukobwa wabo.

Sandeep yagerageje kubashakisha ariko biramunanira nyuma yegera abapolisi abasaba gushaka umugore we Aarti Burman.

Burman yagize ati:“Yavuye mu rugo ari kumwe n'umukobwa wanjye maze yurira bisi. Maze iminsi itatu mushakisha ndetse nahaye ifoto ye polisi ariko ntibabasha kumubona.”

Polisi yemeje ko uyu mugabo yatanze ikirego avuga ko umugore we yahukaniye kwa mukurmukur

Dhanpuri, ukuriye polisi yagize ati: "Aarti yavuye iwe nyuma yo gutongana n'umugabo we ajya kwa mukuru we muri Umaria."

Polisi yavuze kandi ko ahagereye igihe bigatuma umugabo n'umugore bavugana. Ndetse yavuze ko azagaruka vuba.