Inkuru nziza ivuye muri CAF yatashye i Rwanda

Inkuru nziza ivuye muri CAF yatashye i Rwanda

 May 27, 2023 - 16:17

CAF yemeje ko stade ya Huye yemerewe kwakira imikino ibiri u Rwanda rusigaje mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika kizaba mu 2024.

Ni inkuru yatashye mu matwi y'abanyarwanda binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA binyuze ku rukuta rwayo rwa twitter ubwo yemezaga ko yamaze kumenyeshwa na CAF ko stade ya Huye izakira imikino isigaye mu gushaka itike y'aigikombe cy'Afurika kizaba mu 2024.

Ikibazo cya sitade cyabereye abanyarwanda muri uyu mwaka, uwavuga ko kiri no mu byabangamiye ikipr y'Igihugu Amavubi mu mikino itandukanye yagiye ikina ntabwo yaba yibeshye.

U Rwanda ruzakirira Mozambique na Senegal i Huye(Net-photo)

U Rwanda rusigaranye imikino ibiri mu itsinda L ruherereyemo, harimo uwo ruzakira Mozambique n'uwo ruzakira Senegal ku munsi wa nyuma. Tariki 18 Kamena 2023 nibwo umukino wa Mozambique uteganyijwe, mu gihe uwa Senegal uri tariki 04 Nzeri 2023.

Nyuma yo guterwa mpaga na Benin kubera gukinisha Muhire Kevin kandi amakarita atabimwemerera, u Rwanda nirwo rwa nyuma muri iri tsinda rya 11 riyobowe na Senegal ifite amanota 12 yamaze kubona itike. Mozambique na Benin zifite amanota ane, mu gihe u Rwanda rufite amanota abiri.