Imirimo yo kuvugurura stade ya Kigali igeze kure

Imirimo yo kuvugurura stade ya Kigali igeze kure

 Jan 14, 2023 - 12:21

Imirimo yo kuvugurura ikibuga cya sitade ya Kigali i Nyamirambo igeze kure, aho batangiye no gukuramo 'Tapis' igomba gusimbuzwa.

Mu mpera za 2022 nibwo amakipe yakiriraga imikino yayo kuri stade ya Kigali yabwiwe gushaka ahandi aba yakirira, maze stade irafungwa kugira ngo ubwatsi bw’ikibuga(Tapis) busimbuzwe mbere y’uko u Rwanda rwakira Inama ya FIFA izaba ku wa 16 Werurwe 2023.

Imirimo yo kuvugurura ikibuga cya Stade ya Kigali itangira tariki ya 4 Mutarama ndetse igeze kure kuko ubu tapis yari isanzwemo yatangiye gukurwamo nyuma y'uko bari batangiye batera amarangi mu bice bitandukanye tandukanye bya sitade.

Biteganyijwe ko iyi mirimo izamara amezi atatu, hakazanavugururwa urwambarariro rwa stade n'ubwo nta myaka ibiri yari ishize hakozwemo izindi mpinduka.

Hashize igihe stade ya Kigali itemerewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga kuko yahagaritswe guhera mu Ugushyingo 2021 kubera ko kutuzuza ibisabwa CAF, bakaba bashaka kureba uko bayishyira ku rwego rwemewe.

Imirimo yo gukuramo tapis yatangiye

Amafoto:Igihe