Ikibazo Shakira yabajijwe cyari gitumye yirenza umunyamakuru

Ikibazo Shakira yabajijwe cyari gitumye yirenza umunyamakuru

 Jul 20, 2023 - 05:48

Shakira yari amaze iminsi mu bihugu bitandukanye by'i Burayi, aho yari arimo gutemberana n'abana be. Akigera i Miami agarutse, yakirijwe ibibazo n'abanyamakuru, ari na byo byaje kumuviramo gutaha arakaye cyane.

Shakira amaze iminsi ajya hirya no hino mu Burayi , asura Barcelona na London, aho yaryohewe  imikino imwe n'imwe ya Wimbledon.

Ariko ubu yagarutse i Miami, aho yageze akakirizwa ikibazo kitoroheye n'umunyamakuru waje gusigara yumiwe ubwo uyu muhanzi yamusubuzaga arakaye cyane.

Shakira yarakariye umunyamakuru wamubajije n'iba yamuha urukundo 

Shakira yavuye ku kibuga cy'indege ari kumwe n'abahungu be bombi, Sasha na Milan, aherekejwe n'itsinda rye ry'umutekano. Ariko ubwo yari agiye kwinjira mu modoka ye, umunyamakuru wo mu kiganiro “El Gordo y la Flaca”, Leonel Arguelles, yaramwegereye agerageza kubaza ibibazo uyu muhanzikazi. Icyakora ibintu byose byagiye mu ruhande atekerezaga.

Mbere yuko Shakira arakara, abanyamakuru bamusabye kuramutsa abakunzi be, yasuhuje abasoma.

Bahise bamubaza ibijyanye na muzika ndetse n'urugendo akubutsemo i Burayi. Ikibazo cyakurikiyeho, cyari kijyanye n’abana be bazaba bari mu ishuri rimwe n’abana ba Lionel Messi, ibintu byashimishije Milan.

Ariko ibintu byatangiye guhinduka ubwo Shakira yagendaga yinjira mu modoka ye, mbere yuko amenya ko iparitse inyuma gato y’aho yatekerezaga ko iri.

Ubwo uyu muhanzikazi  yamaraga kubona imodoka ye, uyu munyamakuru yamubajije niba azamuha amahirwe yo gukundana, ari na bwo ibintu byahinduye  isura.

Shakira amaze igihe avugwa mu rukundo n'abagabo batandukanye, ariko nta kintu na kimwe aratangaza 

Shakira n’umujinya mwinshi, yashubije ati: "Nyamuneka, uge wubaha n’iyo byaba gato.” Shakira yahise arakara, yinjira mu gikamyo cye maze aragenda.

Shakira ubwe ntabwo arigera ajya ku karubanda ngo ahakane cyangwa ngo yemeze ibihuha byose bijyanye n'ubuzima bwe bw'urukundo. Nubwo ubu hari ibihuha bivuga ko akundana n'umukinnyi wa NBA Jimmy Butler, tutiyibagije na Lewis Hamilton, ari na we ukunze kugaruka mu matwi y’abantu kenshi