Igisubizo cya Ebo Noah ku buhanuzi bwe butasohoye

Igisubizo cya Ebo Noah ku buhanuzi bwe butasohoye

 Dec 26, 2025 - 16:24

Mu minsi ishize, Nabii Ebo Noah uzwi kandi nka Ebo Jesus yakomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru nyuma yo gutangaza ko isi yari igiye kwibasirwa n’imyuzure ikomeye ku rwego rw’isi yose, yari gutangira ku wa 25 Ukuboza 2025, Umunsi mukuru wa Noheli, icyakora abayoboke be bategereje amaso ahera mu kirere.

Uyu muhanuzi yavuze ko yakiriye iyerekwa riturutse ku Mana rimubwira ko iyo myuzure yari kumara imyaka itatu cyangwa irenga, ibintu byateye ubwoba no kwibaza ku bantu benshi hirya no hino ku isi.

Mu rwego rwo kwitegura ayo mahano yavugaga, Ebo Noah yubatse amato manini akozwe mu mbaho asa n’inkuge ya Nowa, anashyira amashusho y’ubwubatsi bwayo ku mbuga nkoranyambaga. 

Yagaragaraga kandi yambaye imyenda y’akababaro, ibintu byatumye inkuru ye ikwirakwira cyane, igakurura abayemera n’abayishidikanyaho.

Hari amakuru yagiye agaragara avuga ko abamukurikira bari bateraniye hafi y’aho ayo mato yari yubatswe, bashaka kuza kuyinjiramo mbere y’abandi. Gusa, byaje kugaragara ko amwe mu mashusho yakwirakwijwe yari yarahinduwe cyangwa ari ayo mu bihe byashize, byongera gukurura impaka ku kuri kw’ibyavugwaga.

Icyakora, Noheli yarageze nta myuzure yabaye, ibintu byatumye benshi bongera gushidikanya ku buhanuzi bwe. Nyuma y’aho, Ebo Noah yatangaje ko ayo mahano yasubitswe bitewe n’uko Imana yasubije amasengesho ye igafata icyemezo cyo kugirira isi imbabazi.

Abanenga uyu muhanuzi bakomeje kuvuga ko atahabwa icyizere kubera kubura ibimenyetso bya siyansi, cyane cyane mu bijyanye n’iteganyagihe. Banagaragaje kandi intege nke mu miterere y’amato yubatswe, ndetse bamwe bifashisha imirongo ya Bibiliya ivuga ko Imana yasezeranyije kutazongera guhanisha isi imyuzure nk’iyo yabaye mu gihe cya Nowa.

Iyi nkuru ikomeje gutera impaka, igaragaza uko ukwemera, ubwoba n’imbaraga z’imbuga nkoranyambaga bishobora guhurira hamwe, bikagira ingaruka zikomeye ku bitekerezo by’abantu mu isi ya none y’ikoranabuhanga. 

Mu gihe abantu bakomeje kwizihiza Noheli n’iminsi mikuru isoza umwaka, benshi basaba ko habaho kugenzura amakuru no gutandukanya ukwemera n’ukuri gushingiye ku bimenyetso.