Ideni rya nyiribyindo ryatumye umuryango wose wiyahura

Ideni rya nyiribyindo ryatumye umuryango wose wiyahura

 Dec 5, 2023 - 07:09

Mu buhinde ababyeyi bishe abana babo nabo bariyahura nyuma yo kubura ubukode bw'inzu.

Isi yose yaguye mu kantu nyuma yo kumva inkuru y'umuryango wo mu Buhinde ugizwe n'abantu batanu wahisemo kwiyaka ubuzima nyuma yo kunanirwa kwishyura amafaranga y'inzu, ngo byari nyuma yuko nyirinzu yabahoza ku nkeke abishyuza.

Ibitangazamakuru byo mu Buhinde biratangaza ko uyu muryango wari uwa Gharib Sab w'imyaka 46 ndetse n'umugore we Sumaiya w'imyaka 33, aho mu baruwa uyu mugabo yasize yanditse, yavuze ko we n'umugore we bafashe umwanzuro wo kwica abana babo batatu, nabo bahita biyahura kubera kubura ubukode. 

Muri iyo baruwa, akaba yarakomeje avuga ko nyirinzu yakomezaga kubishyuza ubudatuza, na we agakubitiriza hirya no hino aguzaguza udufaranga ngo yishyure, ariko birangira ayabuze. Amaze kubona ko byanze, nibwo we n'umugore we bahisemo kwihekura nabo biyambura ubuzima.

Inzego z'umutekano mu Buhinde, zatangaje ko ibyo ari ibintu bibaje cyane, ndetse ngo bagiye gukora iperereza ryimbitse, dore ko uyu mugabo mu ibaruwa yasize, yavuze ko Leta igomba gukurikirana nyirinzu n'abandi yagujije bakanga kumuguriza. Umukuru mu bana babo akaba yari afite imyaka 14, undi afite 11 ndetse umuto afite 9.