Ibyo ukwiye kumenya ku ivumburwa rya ATM tubona kuri banki

Ibyo ukwiye kumenya ku ivumburwa rya ATM tubona kuri banki

 Oct 8, 2025 - 10:04

Ku itariki ya 27 Kamena 1967, amateka y’isi yahindutse burundu ubwo John Shepherd Barron, umwongereza, yatangazaga igitekerezo gishya cy’uburyo abantu bashobora kubona amafaranga yabo igihe icyo ari cyo cyose bitabasabye ko banki iba ifunguye – ATM (Automated Teller Machine).

John Shepherd Barron yari umuntu ukunda gutekereza cyane no gushakira ibisubizo ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi.

Ni uko umunsi umwe, yagiye muri banki ashaka kubikuza, ariko ahagera asanga banki imaze gufunga, kubera ko yari akeneye amafaranga ako kanya, byaramubabaje cyane, maze muri we haza igitekerezo cyahinduye isi.

Yaribajije ati: “Kuki hatabaho imashini idufasha kubona amafaranga yacu n’iyo banki zaba zifunze?”

Ni uko atangira gukora ku gitekerezo cy’imashini izajya iha abantu amafaranga mu masaha 24 kuri 24, atari ngombwa guhura n’umukozi wa banki.

Barron yakoranye n’abahanga mu by’ikoranabuhanga kugira ngo ateze imbere iyo mashini. Hashize igihe gito, imashini ya mbere ya ATM yashyizwe ahagaragara ku ishami rya Barclays Bank i Londres. Abaturage batangiye gukoresha ubwo buryo bushya, kandi bwahise bwigarurira isi yose.

Mu ntangiriro, Barron yari yatekereje ko nimero y’ibanga (PIN code) yagomba kuba igizwe n’imibare itandatu (6). Ariko umugore we, Madame Caroline, yamugiriye inama avuga ko imibare itandatu ari myinshi kandi abantu benshi batazajya bayibuka byoroshye. Yamusabye gukoresha imibare ine (4) gusa, kandi icyo gitekerezo cyaramunyuze.

Kuva ubwo, kugeza n’ubu, hafi banki zose ku isi zikoresha imibare ine y’ibanga (4-digit PIN), bikaba byarabaye umuco w’isi yose.

John Shepherd Barron ni we wavumbuye ATM tubonq kuri banki