Kuri uyu wa Kabiri mu masaha y'ikigoroba nibwo habaye kwereka abanya-Argentine Igikombe cy'isi ikipe yabo y'igihugu iherutse kwegukana itsinze u Bufaransa kuri penariti nyuma yo kunganya ibitego bitatu mu mukino.
Gusa ibi byishimo byaje gusiga umusore w'imyaka 24 yitabye Imana ubwo yazaga guhanuka ku gisenge ubwo yarimo asimbuka yasazwe n'ibyishimo, kubera iki gikombe iki gihugu cyaherukaga mu 1986 ubwo bari bayobowe na Diego Almando Maradona.
Abakinnyi bagendaga muri bus ifunguye hejuru
Abafana bari benshi cyane mu mihanda ya Buenos Aires
Byari byateganyijwe ko abakinnyi bagenda berekana igikombe bakoresheje bisi[Bus] barimo mu mujyi mukuru Buenos Aires, ariko byaje guhagarikwa bitewe n'abafana basimbukiragamo.
Police ya Buenos Aires yatangaje ko uwo witabye Imana yari ku gisenge arimo asimbuka kubera ibyishimo, agasimbuka kugeza aho igisenge cyaje kwangirika agahanuka agakomereka bikomeye byatumye anitaba Imana.
Muri aba bishimiraga igikombe kandi ni naho humvikanye ubwoba ku mwana ukiri muto waguye kuri koma nyuma yo gukomereka ku mutwe imivundo yabaye ku nyubako ya Plaza San Martin yari kumwe n'ababyeyi be.
Usibye aba babiri byamaze gutangazwa, hari n'andi makuru avuga iby'inkomere n'ababa bitabye Imana muri ibi byishimo byo kumurikirwa Igikombe cy'isi kuri uyu wa Kabiri. Bitewe n'iyi mivundo byabaye ngombwa ko Messi n'abakinnyi bagenzi be bareka gukoresha bisi[Bus] kuko abafana basimbukiragamo, ahubwo bajya mu ndege ya Helicopter.
Abafana bagiye basimbukira mu modoka bava ku biraro
Hitabajwe indege
Ifoto ya Enzo Fernandez muri Helcopter
Byakomeje gukomera police iratabara