Ibya Prince Harry na Meghan Markle bikomeje kuba agatereranzamba

Ibya Prince Harry na Meghan Markle bikomeje kuba agatereranzamba

 Jul 19, 2023 - 14:27

Meghan Markle na Prince Harry umubano wabo ukomeje kuzamba, mu gihe bari mu bibazo byinshi birimo n'ubucuruzi butarimo kugenda neza.

Hashize imyaka mike ibintu bitoroshye kuri Prince Harry na Meghan Markle, nyuma yo gutandukana n'umuryango w’ibwami, ndetse bagatangira no kuzenguruka mu itangazamakuru kurusha mbere.

Ibya Meghan Markle na Prince Harry bikomeje kwanga

Mu by'ukuri,  Meghan Markle aravugwa muri aya manzaganya y'urushako, mu gihe yitegura gusubira mu rukiko kugira ngo akomeze guhangana n’urubanza rwo gusebanya aregwamo na murumuna we.

Igikomangoma Harry yatakaje uburenganzira bwe bwose bwa cyami ku bushake bwe, ariko bisa nkaho arimo kwicuza mu buryo bukomeye, nyuma yuko birimo kuvugwa ko we n’umugorewe bashobora kwisanga batandukanye.

Amakuru, avuga ko abashakanye bagiye bacikamo ibice buhoro buhoro nyuma yo kwibasirwa na rubanda kubera ibyo bakora mu itangazamakuru, ndetse n’amasezerano y’ubucuruzi amwe na mwe, yagiye apfa.

Gukomeza kutavuga rumwe na rubanda n’umuryango wabo, byabatandukanije n'umuryango mugari wabo.

Kuba bifuza gutandukana, bivugwa ko bafite ibyiringiro ko ari byo byakongera kubaka umubano wabo, ndetse n'urushako rwabo rwacitse amazi kubera ibintu bitandukanye byabaye muri uyu muryango.

Meghan Markle na Prince Harry barashaka gutandukana gobarebe ko umubano wabo wakongera kuba mwiza

Benshi baribaza niba kuba batari kumwe ari wo muti, ariko, bo babona ko barimo gukora ikintu cyo kugerageza kandi mu buryo runaka, bagamije gusana urushako bagasubira uko bari  bameze.

Umwe mu ba hafi yabo yabwiye RadarOnline.com ati: “Barimo kugerageza kumenya icyabahungabanyije.”