Ibigaragaza ko amashusho y'itabwa muri yombi rya Donald Trump ari ayahimbwe

Ibigaragaza ko amashusho y'itabwa muri yombi rya Donald Trump ari ayahimbwe

 Apr 10, 2023 - 12:44

Hashize iminsi itari mike abakoresha imbuga nkoranyambaga bari mu rujijo bibaza niba koko Donald Trump yaratawe muri yombi nk'uko bigaragara ku mashusho amaze iminsi akwirakwizwa kuri murandasi, ariko hari byinshi muri aya mashusho bigaragaza ko yacuzwe muri mudasobwa (Artificial Intelligence).

Hirya no hino kuri murandasi by'umwihariko ku mbuga nkoranyambaga hagenda hagaragara amashusho atandukanye, hakaba igihe amwe atera benshi kwibaza niba koko ibigaragara byarabaye cyangwa ari ayacuzwe na Artificial Inteligence(Ubwenge bw'ubukorano;tugenekereje mu Kinyarwanda).

Amwe muri aya mashusho yateye benshi urujijo ni amashusho yo gutabwa muri yombi kwa Donald Trump wahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nyuma y'amakuru yagiye hanze mu minsi ishize ko Donald Trump agomba kwitaba urukuko agasobanura ibyo ashinjwa ko yishyuye umugore ngo atavuga iby'umubano wabo w'ibanga, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amashusho amugaragaza atabwa muri yombi.

Hari benshi batekereje ko ibi aribyo ko koko Donald Trump yaba yaratawe muri yombi, gusa nta makuru yizewe yemeza ko koko uyu mugabo yatawe muri yombi. Aha igikurikira ni kwibaza niba koko aya mashusho ari aya nyayo.

Iyo witegereje neza ayo mafoto yakwirakwijwe kuri murandasi y'ifatwa rya Donald Trump usanga adasa n'amashusho y'imfatamashusho(Camera) asanzwe, ahubwo ameze nk'ayaterateranyijwe muri mudasobwa.

Amashusho agaragaza itabwa muri yombi rya Donald Trump(Net-photo)

Hari ibimenyetso byagiye bigaragara muri aya mashusho bihamya ko aya ari amashusho yakozwe na mudasobwa, atari ayafashwe n'imfatashusho. Urugero; urebye iyi foto iri hejuru ubona ko umutwe wa Donald Trump bigaragara ko wateretsweho. Ikindi ubona muri iyo foto ni uko amaboko ya Donald Trump asa n'aho ari magufi, ndetse amaboko y'umupolisi umufashe akaba ari manini cyane.

Indi foto igaragaza Donald Trump atabwa muri yombi

Hejuru haragaragara indi foto igaragaza Donald Trump mu kivunge cy'abapolisi bagerageza kumufata. Icya mbere kigaragara muri iyi foto cyo kwibazwaho ni ukuntu bagerageza gufata Trump arikp wareba neza ukabona bareba mu byerekezo bitandukanye.

Ikindi kigaragara witegeteje ni uko amasura y'aba bapolisi atagaragara neza ndetse hakaba hari n'ibindi bice bitagaragara neza birimo n'umusatsi wa Trump.