Hazashya! Abarimo Rema, Kendrick Lamar na Sauti Sol bagiye guhurira ku rubyiniro

Hazashya! Abarimo Rema, Kendrick Lamar na Sauti Sol bagiye guhurira ku rubyiniro

 Oct 17, 2023 - 16:45

Kompanyi ikomeye mu isi mu kwenga ibinyobwa yahurije hamwe ibihangange bikomeye mu isi y'umuziki mu iserukiramuco ritegerejwe n'imbaga muri Afurika y'Epfo.

Abanyamuziki bo muri Nigeria Rema na Ckay bari mu bategerejwe muri Afurika y'Epfo mu iserukiramuco ryiswe "Hey Neighbor Music Festival", aho iri serukiramuco rizaba rigamije kwishimira imyaka 150 uruganda rwa Heineken rwo muri Amsterdam mu gihugu cy'Ubuholandi ruzaba rumaze rushinzwe.

Iri serukiramuco biteganyijwe ko rizamara iminsi itatu aho rizatangira ku wa 08 rikageza ku wa 10 Ukuboza 2023 i Pritoria mu murwa mukuru wa Afurika y'Epfo. Umuhanzi Rema n'indirimbo ye "Calm down" yabaye ikimenya bose, akazaba ari muri iki gitaramo rutura, nyuma yuko muri Gashyantare uyu mwaka nabwo yari muri Amerika mu birori bya NBA All-Star Game.

Abarimo Rema, Kendrick Lamar, Nasty C na Sauti Sol bazaririmba muri Afurika y'Epfo

Mu magambo Rema yatangaje nyuma yo kubwirwa ko azitabira iri serukiramuco, akaba yavuze ko ari iby'icyubahiro gutarama mu gitaramo cy'amateka nka cyiriya, maze yizeza abatuye isi by'umwihariko Abanyafurika kuzabona igitaramo kiza. Ni mu gihe mugenzi we Ckay uherukaga gusohora alubumu yise "Sad Romance" yagaragaje kwishimira iri serukiramuco cyane.

Ku rundi ruhande, Nabil Nasser ushinzwe kwamamza ibikorwa bya Heineken mu isi akaba avuga ko iki ari igihe cyo gusabana n'abakoresha ibicuruzwa byabo mu isi yose kandi bakishima bari kumwe n'abahanzi bakomeye baturutse imihanda y'isi yose.

Sauti Sol to headline all-star game next Saturday - The New Times

Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya rizaba rira muri Afurika y'Epfo

Uretse abahanzi bo muri Nigeria Rema na Ckay bazaririmba muri iri serukiramo, umuririmbyi w'umunyamerika Kendrick Lamar nawe azaba ahari ndetse n'abarimo: The Chainsmokers, H.E.R., Khalid, Umunyafurika y'Epfo Nasty C, Focalistic, ndetse n'itsinda rya  Sauti Sol ryo muri Kenya.