Nk'uko Vatican yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Dr. Andrea Arcangeli wakurikiranaga Papa mu burwayi bwe yatangaje ko Papa yitabye Imana azize guturika k'udutsi tumwe na tumwe tujyana amaraso mu bwonko (Stroke), bituma habaho kubura amaraso yo mu bwonko.
Yatangaje ko kandi Papa ko umutima we wananiwe gukora akazi ko gupompa amaraso ngo akwire mu mubiri, niko guhita uhagarara.
Uyu muganga kandi yatangaje ko mbere y'uko yitaba Imana, yabanje kugwa muri koma atumva uwinjiye n'usohoka. Yavuze ko Papa yitabye Imana ahagana saa 07:55 za mu gitondo.
Papa Francis I kandi yari asanzwe afite izindi ndwara zitandukanye zirimo izifata imyanya y'ubuhumekero, Diyabete n'izindi.
Vatican ikomeza ivuga ko mbere y'uko Papa yitaba Imana yari yasabye ko azashyingurwa muri Basilika yitiriwe Mutagatifu Mariya, muri Chapel ya Pauline yubatse mu ishusho ya Maria Salus Populi Romani, aha akaba ariho azashyingurwa nk'uko yabisabye.
Papa Francis yatabye Imana azize indwara y'umutima no guturika k'udutsi tw'ubwonko
