Minisitiri w’imikino w’agateganyo yatangaje ko urwego ikipe yagaragaje ruteye isoni, avuga ko rutari rukwiye igihugu nka Gabon.
Gabon yasoreje ku mwanya wa nyuma mu itsinda F, idafite n'inota na rimwe.
Si byose kandi, Pierre-Emerick Aubameyang hamwe na kapiteni Bruno Ecuele Manga bahawe ibihano byo kutazongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Izi ngamba zafashwe na Leta zishobora gutuma Gabon igirana ibibazo na FIFA, kubera ibirego byo kwivanga kwa politiki mu miyoborere y’umupira w’amaguru.
Kugeza ubu, ejo hazaza h’ikipe y’igihugu ya Gabon haracyari urujijo
