FIFA yabonye umuyobozi mushya

FIFA yabonye umuyobozi mushya

 Mar 16, 2023 - 09:42

Gianni Infantino wari umukandida rukumbi, yatorewe kuyobora FIFA muri manda ya gatatu izarangira nu 2027 ari na yo ya nyuma.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023 mu nteko rusange ya 73 ya FIFA yateraniye i Kigali muri BK Arena, bikaba byari biteganyijwe ko amatora ya perezida wa FIFA ariho azakorerwa.

Uyu mugabo w'imyaka 53 yemejwe hakomwa amashyi gusa, nk'uko ingingo ya 30 mu gika cyayo cya gatatu mu mategeko shingiro ya FIFA, ivuga iyo umukandida ari umwe.

Infantino yavuze ko abamukunda ari benshi n’abamwanga ari bake ariko ashimangira ko bose abakunda kandi cyane.

Yagize ati:"Ndabashimira mwese, ndashimira umuryango wanjye, umugore wanjye, inshuti zanjye, abo dukorana, komite ya FIFA n’ikipe y’abanyabigwi ba FIFA. Mwese munkunda ndabizi ko muri benshi, abanyanga ndabizi ko muri bake ariko ndabakunda by’umwihariko uyu munsi.

"Kuba perezida wa FIFA ni iby’agaciro. Ni ibidasanzwe kandi ni inshingano zikomeye. Nicishije bugufi ku bw’ubufasha bwanyu. Ndabizeza ko nzakomeza gukorera FIFA, gukorera inyungu za ruhago n’amashyirahamwe arenga 211 ku Isi. Ubuyobozi ni ugukomeza kwiga, kandi niga buri munsi."

Yasabye abanyamuryango gukomeza kumugirira icyizere no gukorana mu guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi.

Ati:"Mukomeze mwizere umuhate wanjye. Icyo mbasaba ni uko twakomeza gukorana imbaraga ngo duhuze Isi twifashishije ruhago."

Gianni Infantino yatorewe kuyobora FIFA bwa mbere mu 2016, yongera gutorerwa manda ya kabiri mu 2019. Iyi manda atorewe izarangira mu 2027 niyo manda ya nyuma ayobora iri shyirahanwe ry'unupira w'amaguru ku isi.

Gianni Infantino agiye kuyobora FIFA muri manda ya gatatu