Igisirikare cya Congo-Kinshasa FARDC kiremeza ko cyamaze kwigarurira ibice byinshi byari mu biganza bya M23 muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y'Amajyarugu.
Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, yanditse ku rubuga rwe rwa X ko bafashe ibice birimo Ngungu na Ufamandu
Agace ka Ngungu kari kamaze umwaka urenga kari mu biganza bya M23, ariko Kaiko yemeza ko mu mirwano yabaye kuri uyu wa 07 Mutarama bahabirukanye.
Kaiko yunzemo ko uretse kwigarurira utwo duce, banivuganye abarwanyi benshi ba M23, nubwo M23 ntacyo iravuga kuri aya makuru.
Icyakora hari amakuru yemeza ko agace ka Ngungu kakiri mu biganza bya M23, nubwo hari andi makuru avuga ko akandi gace ka Karambi nako FARDC yagafashe.
Ibi byose biri kuba mu gihe amahanga akomeje gusakuza abasaba ko M23 yikura mu gace ka Masisi-Centre yigaruriye mu Cyumweru cyashize ariko nayo ikaba yabaye ibamba.
