Fantana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko atishimiye na gato kuba izina rye rihora rivugwa na Diamond, avuga ko atumva impamvu uyu muhanzi akomeza kumuvuga kandi ngo yigaragaza nk’uwishimiye mu rushako rwe.
Yagize ati:“Niba unezerewe mu rushako rwawe, kuki izina ryanjye rihora riri mu kanwa kawe? Mfite uburenganzira bwo gusaba ko izina ryanjye riruhuka. Wagize igitaramo kinini i Lagos ariko wageze ku rubyiniro ukomeza kunyitaho.”
Fantana yakomeje avuga ko Diamond yamubabaje cyane mu gihe kirekire, amusaba kumureka akibanda ku buzima bwe n’ibyo akorera ku mbuga nkoranyambaga, birimo n’urushako rwe yavuze ko ari urw’ikinamico.
Uyu muhanzikazi yanaburiye Diamond ko nakomeza kumuvuga azamwiyereka.
Aya magambo yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, gusa kugeza ubu, Diamond Platnumz ntaragira icyo atangaza kuri aya magambo ya Fantana, ariko inkuru yabo ikomeje kuganirwaho cyane n’abakurikiranira hafi umuziki n’imibereho y’ibyamamare muri Afurika.
Fantana yasabye Diamond Platnumz kumuha agahenge
Diamond Platnumz yashinjwe na Fantana kumbeshya mu rushako
