Eric Omondi arashaka kugabanya intara zigize Kenya

Eric Omondi arashaka kugabanya intara zigize Kenya

 Aug 21, 2024 - 14:42

Umunyarwenya wo mu gihugu cya Kenya, Eric Omondi, yamaramaje ashaka ko hagabanywa umubare munini w’intara zigize iki igihugu cya Kenya, ndetse n’abayobozi bari batowe.

Nyuma y’uko arwanye urugamba rwo kubuza Perezida William Ruto kudasinya ku mushinga w’itegeko rizamura umusoro muri iki gihugu binyuze mu myigaragambyo ikaze yakozwe n’urubyiruko ikangiza byinshi ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, ariko bakagera ku cyo bashaka, kuri ubu yiyemeje no kugabanya intara zigize iki gihugu.

Uyu munyarwenya uzwiho kutajya aripfana mu guharanira uburenganzira bw’abaturage, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, avuga ko ari kwegeranya imikono y’abantu bangana na miliyoni 1 bamushyigikiye muri iki gitekerezo cye.

Iyi mikono niramuka ibonetse, hazahita hatangira igikorwa cy’amatora (referandumu) hagamijwe kugabanya intara zigize iki gihugu, zikava kuri 47 zikaba 8 gusa.

Si ukugabanya izi ntara gusa kuko hazahita  hagabanywa bamwe mu bayobozi batowe, kuko n’ubundi babatoye bagira ngo bage babaha serivisi bifuza, ariko byarangiye ahubwo byose bijemo ruswa gusa.