Elon Musk witegura kurwana na Mark Zuckerberg imyitozo ayimereye nabi

Elon Musk witegura kurwana na Mark Zuckerberg imyitozo ayimereye nabi

 Jul 6, 2023 - 12:47

Nyuma y'iminsi batangaje ko biyemeje kurwana imbona nkubone, Elon Musk yatangiye kwifashisha abahanga mu mikino njyarugamba.

Nyuma y'iminsi itari mike yigaruriye itangazamakuru kubera imiyoborere ye kuri Twitter, Elon Musk yagarutse mu ruhame kubera gahunda ihari yo kurwana na Mark Zuckerberg.

Uyu muherwe ufite urubuga rwa Twitter, yatangiye imyitozo y’urugamba agomba kugirana n’uwashinze Facebook, kubera amakimbirane aba bombi bagiranye ku byo uyu mugabo ukomoka muri South Africa yavuze ko ari ubujura.

Elon Musk na Mark Zuckerberg barimo kwitegura kurwana

Niyo mpamvu Musk yasabye ubufasha bwihariye indwanyi yamamaye mu mirwano, Georges St-Pierre.

Byongeye kandi, kuri uyu wa gatatu gusa, uyu muyobozi mukuru wa Tesla yerekanye imyitozo ye ya mbere abifashijwemo n’inzobere , Lex Fridman.

Fridman yanditse kuri Twitter agira ati: "Ejo nakoranye imyitozo idasanzwe na Elon Musk amasaha make. Nashimishijwe cyane n'imbaraga ze, imbaraga, n'ubuhanga bwe, ku birenge no hasi. Byari ibintu bidasanzwe.”

Mark Zuckerberg we asanzwe afite ubumenyi ku mikino nyjarugamba 

Ku rundi ruhande , bisa nkaho Zuckerberg ari we uhabwa amahirwe kuri uru rugamba rutaragira itariki cyangwa ahantu ruzabera.

Ntabwo Musk yari asanzwe yitoza imirwanire, mu gihe Zuckerberg na we amaze umwaka urenga atitoza imirwanire ya jiu-jitsu asanzwe azi, ndetse akaba yarigeze no kwitabira amarushanwa yo kurwana.