Dore ingaruka ushobora guhura nazo niba ukunda gukoresha telefone uryamye

Dore ingaruka ushobora guhura nazo niba ukunda gukoresha telefone uryamye

 Sep 9, 2024 - 10:26

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abantu benshi bamaze kugirwa imbata no gukoresha telefone igihe kirekire, kugeza nubwo bemera bakayikoresha baryamye. Muri ubu bushakashatsi bagaragaje ko umuntu wese ukoresha kenshi telefone aryamye, aba arimo kwikururira ibyago mu buzima bwe.

Uko iminsi igenda yisunika niko Isi igendera ku muvuduko udasanzwe mu ikoranabuhanga, aho usanga ibintu byose bikorerwa cyane kuri telefone (Smart Phone) no kuri mudasobwa bidasabye ko umuntu ava mu rugo.

Icyakora si buri wese ukoresha iri koranabuhanga mu bikorwa bibyara inyungu kuko hari abo usanga akamaro ka telefone yabo cyangwa mudasobwa ari ukuganiriraho n'inshuti zabo umunsi wose.

Bimaze kugaragara ko hari abantu bamaze kugirwa imbata no gukoresha telefone cyane, aho usanga umuntu yirirwa mu cyumba cye nta wundi muntu bari kumwe, ahubwo ahugiye muri telefone ye yibereye ku mbuga nkoranyambaga.

Nk'aho ibyo bidahagije, agakomeza no kuyikoresha kugeza ubwo yemera no kuyikoresha aryamye, rimwe na rimwe ntamenye n'igihe yazinziririye.

Mu bushakashatsi bwakozwe b'inzobere mu buzima bwa muntu, Dr. Gordon Plant, yagaragaje ko gukoresha telefone uryamye bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu by'umwihariko ku maso.

Uyu mushakashatsi agaragaza ko akenshi iyo umuntu akoresha telefone uryamye, aba asa n'uryamiye urubavu rumwe.

Akavuga ko uku kuryamira urubavu rumwe bituma ijisho rimwe ryo hasi riherereye kuri urwo ruhande umuntu aryamiye, ritareba neza muri telefone nk'iryo hejuru.

Akomeza avuga ko mu gihe ibi ukomeje kubigira akamenyero bishobora kukuviramo ubuhumyi mu buryo utatekerezaga.

Yagaragaje ko kandi gukoresha telefone uryamye bituma ushobora kurwara indwara yo kubura ibitotsi, ndetse ukaba wagira ikibazo mu bwonko biturutse ku kuba uba wabunanije cyane.

Iyi nzobere ikubwira ko ari byiza ko mu gihe uri gukoresha telefone uryamye cyangwa se no mu gihe umaze umwanya uyirebamo, ni byiza ko wajya ufata akanya ukaruhura amaso nyuma ukaza gukomeza kuyikoresha, mu rwego rwo kwirinda ubuhumyi.