Dore ibigiye gukurikiraho nyuma y'uko Papa Francis I yitabye Imana

Dore ibigiye gukurikiraho nyuma y'uko Papa Francis I yitabye Imana

 Apr 21, 2025 - 12:00

Nyuma y'uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yitabye Imana hagomba gukorwa imihango myinshi, harimo kwemeza neza ko yitabye Imana no gutegura uko azashyingurwa, dore uko bikurikirane.

Mbere na mbere, ushinzwe Vatikani, Karidinali Kevin Farrell, agomba kubanza kwemeza ku mugaragaro ko Papa Francis yitabye Imana, ibyo abikora ahamagara izina rye inshuro eshatu imbere ye.

Hanyuma ibiro bya Papa n’inyubako atuyemo bigahita bifungwa kandi impeta yambarwa n’aba papa ahita ayamburwa maze bakayimena hakoreshejwe inyundo.

Umurambo wa Papa uhita wambikwa imyenda itukura n’ingofero yera ku mutwe, hanyuma ukajyanwa muri Basilika (Basilica) ya St Peter, aho amara iminsi icyenda, muri iyo minsi abakirisitu baza kumusezeraho mbere y'uko ashyingurwa.

Papa Francis yasabye gushyingurwa bitandukanye n'abamubanjirije

Umuhango wo kumushyingura uba nyuma y’iminsi itandatu, gusa bitandukanye na benshi mu bamubanjirije, Papa Francis yasabye ko yashyingurwa muri basilika (Basilica) ya Santa Maria Maggiore mu gace ka Esquilino i Roma, aho kuba muri grotto munsi ya St Peter.

Nyuma y’iminsi 20, Abakaridinari bafite kuva ku imyaka 80 kumanuka bazaterana kugira ngo batore Papa mushya.