Dolph Lundgren nyuma yo kurusimbuka yahise akora ubukwe

Dolph Lundgren nyuma yo kurusimbuka yahise akora ubukwe

 Jul 22, 2023 - 11:25

Umugabo wakunzwe muri firime nyinshi mu isi ya sinema, Dolph Lundgren, nyuma yo koroherwa indwara ya kanseri, yahise akora ubukwe.

Tariki ya 13 uku kwezi, Dolph Lundgren, umukinnyi wa firime w'imyaka 65, n’umukunzi we, Emma Krokdal w’imyaka 27, babaye umugore n'umugabo. Nubwo bahuye n'ibibazo byazanywe na Covid hamwe n’urugendo rutoroshye rwo kwivuza, biyemeje gushyira urukundo rwabo ku mugaragaro, mu birori bakoze akikijwe n'imiryango n’inshuti za hafi.

Dolph Lundgren n'umukunzi we Emma barushinze

Umunsi umwe mbere y’ubukwe, Dolph yaciye amarenga ko ubukwe bwegereje ashyira hanze  ifoto nziza ye na Emma bari muri pisine yo mu Bugereki, yanditseho abikuye ku mutima ati "Ejo ni wo munsi. Mykonos.”

Inkuru y'urukundo rwabo, yakuze ubwo bahuriraga ahitwa West Hollywood Equinox muri gym, aho babanje kuba inshuti mbere yuko urukundo rufata indi ntera. Emma n’uyu mugabo wakunzwe muri firime nka Rocky, bagiye bagaragara bari kumwe mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, gusa bavugishije benshi, ubwo Dolph yamutereraga ivi mu rugendo rutazibagirana muri Sweden.

Dolph Lundgren n'umukunzi we bakoreye ubukwe mu Bugereki(Greece)

Avuga ku rugendo rwabo, Dolph yatangaje ko yatunguwe n’uburyo Emma amukunda: “Sinari nzi impamvu ankunda na gato, ariko ndakeka ko hari ikintu yambonyemo. Ntabwo yari azi umwuga wanjye wo gukina firime, nta kintu yari azi kuri njye.”

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, uyu mukinnyi yagize ubutwari asangiza isi urugamba rwe ahanganyemo na  kanseri amaranye imyaka umunani. Dolph yahuye n’ubuvuzi bwinshi ndetse abagwa kenshi, ariko ngo afite icyizere cyo gukira neza, bitewe n’intabwe ishimishije  irimo guterwa n’ubuvuzi arimo guhabwa ubu. Nyamara avurwa bwa mbere, yari yahawe imyaka 2-3 gusa yubuzima.

Dolph Lundgren amaze igihe ahanganye n'indwara ya kanseri

Ubukwe bwabo buranga igice cyiza mubuzima bwabo, bwuzuye ibyiringiro, urukundo, no gutsinda ingorane. Urugendo rwa Dolph Lundgren na Emma Krokdal, rwitezweho kuzaba indashyikirwa, kandi abafana bafite amatsiko y'ejo hazaza kuri aba bombi.