Dj Phil Peter yafashe rutemikirere yerekeza i Burayi

Dj Phil Peter yafashe rutemikirere yerekeza i Burayi

 Jun 15, 2023 - 04:59

Kuri uyu wa 14 Kamena 2023, Dj Phil Peter yerekeje i Burayi aho agiye gukorera ibitaramo bizwi nka Silent Disco.

Dj Phil Peter yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali Kanombe saa 17h00 aho byari biteganyijwe ko agera mu Bibiligi ahagana saa yine z’ijoro.

Mu kiganiro twagiranye mbere yo kurira indege yagize ati: "Nzamara ibyumweru bitatu i Burayi ngaruke kuko mfite akazi hano.” 

Mu gushaka kumenya niba hari indi mishinga azahakorera yavuze ko afite indirimbo eshatu zirangiye (Audio na video) ku buryo isaha n’isaha yarekura imwe muri zo.

Dj Phil Peter yerekeje i Burayi 

Dj Phil Peter agiye mu Burayi gucuranga mu mijyi itandukanye irimo Namur, Brussels, Warsaw, Hannover na Liege. 

Birashoboka ko mu gihe yaba yumvikanye n’abategura ibitaramo bari i Burayi bahuza akaba yakongera ibitaramo azahakorera. 

Kuba ari we uvanga imiziki wa mbere ugiye kuhakorera ibizwi nka Silent Disco, avuga ko ari ikintu kiza. Ati: ”Ariko murabizi ko ndi Umwami wa Silent Disco”.

Dj Phil Peter amaze imyaka 9 avanga imiziki ku buryo bw’umwuga. Mu 2017 yaje mu bavanga imiziki 10 beza muri Afurika (2017 African top 10 best Djs nominee). 

Dj Phil Peter amaze imyaka 9 avanga imiziki 

Amaze imyaka irenga 11 akora itangazamakuru aho yahereye ku Isango Star ya Mugabo Justin akahava agiye gutangirana na Isibo Tv ya Kabanda Jean De Dieu ari na ho akiri kugeza ubu, akaba akora ibiganiro birimo The Choice Live na Sunday Choice Live.

Dj Phil Peter ari mu bavanga imiziki bahenze bitewe n’izina yubatse. Ari mu banyamakuru b’imyidagaduro bagiye bafasha bagenzi babo kuba ibyamamare aho umuntu yavuga Murindahabi Irene anasize ku rugo. 

Dj Phil Peter ari mu banyamakuru b’imyidagaduro batunze agatubutse kuko atunze inzu igeretse mu mujyi wa Kigali kandi bikaba bishoboka ko yaba afite ubundi butunzi atajya agaragaza mu itangazamakuru. Ibi byose bimugira umunyamakuru, uyobora ibirori, uvanga imiziki wihagazeho mu Rwanda.