Diamond yasubije abibwira ko adakundana na Zuchu

Diamond yasubije abibwira ko adakundana na Zuchu

 Jan 22, 2025 - 16:37

Umuhanzi Diamond Platnumz yasubije abumvishe muri filime avuga ko adakundana na Zuchu ahubwo ari umuhanzi uba muri label ye, ibyacanze benshi bibaza niba bagikundana, ariko kandi yongera kubatungura avuga ko bafite ubukwe vuba aha.

Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz yasubije umufana wanditse ku mbuga nkoranyambaga amwibutsa ibyo yatangaje muri filime Young, Famous & African ko adakunda Zuchu.

Muri iyi filime, hari aho Diamond avuga ko Zuchu ari umuhanzikazi afasha muri label ye ya Wasafi Records ko ntaho bihuriye n'urukundo.

Aya magambo yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga benshi batangira kuvuga ko bombi nta rukundo ruri hagati yabo.

Nyamara ibi Diamond yabinyomoje kuko yahise aza asubiza uwo mufana ko ibyo yumvishe byari ikiganiro cyo kuri Televiziyo, bityo adakwiye kubihuza n'ubuzima bwa nyabwo.

Ati "Kiriya ni ikiganiro cyo kuri Televiziyo, usabwa kuryoherwa na cyo ariko ntubyegereze umutima ngo ubifate nk'aho ari ukuri ko mu buzima busanzwe, kubera ko biriya ntabwo ari ukuri kwa nyako."

Diamond Diamond atangaje aya magambo, mu gihe yaherukaga kwemeza ko azakora ubukwe na Zuchu ndetse ko buzaba mbere y'igisibo cya Ramadan gitegerejwe hagati ya tariki 28 Gashyantare na tariki ya 29 Werurwe 2025.