Diamond Platnumz yatangaje byinshi kuri Komasava ikomeje kurikoroza

Diamond Platnumz yatangaje byinshi kuri Komasava ikomeje kurikoroza

 Jun 29, 2024 - 21:21

Mu gihe indirimbo 'Komasava' ya Diamond Platnumz ikomeje guca ibintu hirya no hino ku isi, uyu muhanzi ubwo yari muri Portugal mu birori bya Afro Nation yatangaje byinshi kuri iyi ndirimbo ye, harimo n'impavu y,'izina ryayo.

Mu gihe indir 'Komasava' ya Diamond Platnumz ikomeje kwigarurira imitima y'abantu bo mu bihugu bitandukanye, uyu muhanzi yasobanuye ko ubwo yatekerezaga gukora iyo ndirimbo yari afite intego ko izumvwa n'abantu bo mu bice bitandukanye by’isi.

Mu kiganiro kidasanzwe mu iserukiramuco rya Afronation ryaberaga muri Portugal yagize ati:"Ndabyibuka nari kumwe na producer wanjye, turimo gukora indi ndirimbo ndavuga nti 'yewe igihe kirageze cyo gusenga, kandi nk’ibisanzwe nk'Umusilamu najyaga gusaba Imana kumpa umugisha mu byo nshaka byose, kandi narabikoze hanyuma nsubira muri studio nkomeze gukora indirimbo."

Diamond Platnumz kandi yongeyeho ko yahisemo gukora indirimbo yo guhuza abantu.

Yagize ati:"Ubwo twafataga amajwi y'indirimbo, twatekerezaga gusohora indirimbo ishobora guhuza abantu, niyo mpamvu nashyizemo indimi zitandukanye, nk’Ikiratini Igifaransa, Igiswahili, Ikizulu n’izindi zitandukanye."

Si ibyo gusa kandi kuko yanakomoje ku izina ry'iyi ndirimbo, avuga ko byatewe n’uko ibihugu bitandukanye ku isi bivuga igifaransa, injyana ndetse n’urukundo agirirwa mu bihugu bivuga Igifaransa.

Kuva yasohoka ku ya 3 Gicurasi 2024, “Komasava” yakiriwe neza cyane, aho imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 3.1 kuri YouTube, miliyoni 5.4 kuri Boomplay, na miliyoni 1.6 kuri Spotify.