Cristiano Ronaldo arimo kubaka inzu ihenze kurusha izindi muri Portugal

Cristiano Ronaldo arimo kubaka inzu ihenze kurusha izindi muri Portugal

 Dec 13, 2025 - 15:40

Rurangiranwa mu mupira w'amaguru ku isi ukomoka muri Portugal, Cristiano Ronaldo, umaze kumenyekana nk’umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakize cyane ku Isi, aravugwa cyane nyuma y’amakuru y’uko ari kubaka inzu ihenze kurusha izindi zose muri Portugal.

Iyi nzu y’akataraboneka iri kubakwa Quinta da Marinha, ahazwi nk’ahantu hatuwe n’abantu bakize cyane hafi y’umurwa mukuru Lisbon.

Amakuru atandukanye agaragaza ko iyo nzu ifite agaciro ka Miliyoni 29 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari 43 z'amanyarwanda.

Uyu mushinga munini wa Ronaldo urimo inzu ifite hafi metero kare 900 z’ahantu ho guturamo, ibyumba binini kandi bigezweho, pisine yo munsi y’ubutaka ikozwe mu birahuri, ndetse n’ibindi bikorwaremezo byihariye bituma iyo nzu ijya ku rwego rwa hoteri y’inyenyeri nyinshi.

Iyo nzu ya Cristiano Ronaldo biteganyijwe ko izaba ari yo ihenze kurusha izindi zose muri Portugal, igaragaza ubukire bwe n’uburyo akomeje gushora imari mu mishinga ikomeye itandukanye uretse umupira w’amaguru.

Abakunzi b’umupira w’amaguru n’abamukurikiranira hafi bakomeje gutangaza ko uyu mugambi wa Ronaldo ugaragaza icyerekezo cye cyo gutegura neza ubuzima bwe bwo mu gihe kizaza, akomeza kuba icyitegererezo ku rubyiruko n’abakunzi be ku Isi yose.

Cristiano Ronaldo arimo kubaka inzu ihenze kurusha izindi muri Portugal