Celine Dion ubuzima bukomeje kumucika

Celine Dion ubuzima bukomeje kumucika

 Dec 19, 2023 - 10:35

Umuvandimwe w'umuhanzikazi Celine Dion, yatangaje ko umuvandimwe we kuri ubu yatakaje ubushobozi bwo kugenzura imitsi ye bitewe n'indwara ikomeje kumushegesha.

Rurangiranwa mu muziki w'Isi umuhanzikazi Celine Dion ukomoka muri Canada, ubuzima bukomeje kutamuhira, kuko umunsi ku munsi akomeza kuremba. Magingo aya, umuvandimwe we Claudette, yatangaje ko murumuna we atakibasha kugenzura imitsi ye bitewe n'indwara ya Stiff Person Syndrome yamuzahaje.

Iyi ndwara, uyu muririmbyi akaba yaramenye ko ayirwaye mu mpera za 2022, nyuma yuko yari amaze igihe atagaragara ku mbuga nkoranyambaga. Iyi ikaba ari indwara yibasira ubwonko igatuma imitsi itakaza ubushobozi bwo gukora neza nk'uko bisanzwe.

Celine Dion ubuzima bukomeje kumukomerana

THE CHOICE LIVE, iributsa ko muri Mata uyu mwaka, uyu muhanzi yari yatangaje ko ameze neza, ndetse agarutse bushya; aho yanasohoye indirimbo hamwe na filime. Nanone, muri Kanama uyu mwaka, wa muvandi we Claudette, yari yatangaje ko bizeye ko Celine azamera, igisigaye ari ukwizera.

Kuri uyu wa Mbere ubwo Claudette yongeraga gutanga amakuru mashya ku buzima bwa murumuna we w'imyaka 55, yavuze ko muri iyi minsi yatakaje Celine ubushobozi bwo kugenzura imitsi ye.

Celine Dion biratangazwa ko imitsi ye itagirakora neza

Mu magambo ye ati " Agerageza gukora cyane, ariko ntabwo abasha kugenzura imitsi ye neza. Icyimbabaza, ni uko buri gihe aba yagerageje kubikora neza kugira ngo bikunde. Abantu bamwe batakaje ikizere, kubera ko iyi ndwara itazwi neza." 

Guhera mu mpera z'umwaka washize, abafana bakomeje gusengera uyu muhanzi cyane, kugira ngo agaruke asubukure ibitaramo yari afite bizenguraka Isi, dore ko guhera yarwara, yahise byose abisubika ndetse abaguze amatike basubizwa amafaranga.