Celina Powell yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gufatwa mu buriri na Offset 

Celina Powell yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gufatwa mu buriri na Offset 

 Jan 3, 2026 - 18:21

Umunyamideli n’umunyamakuru w’imyidagaduro Celina Powell yongeye kugaruka mu mitwe y’inkuru zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko hasakaye amashusho yafashwe aryamanye n'umuraperi Offset. 

Ibi bibaye mu gihe Offset ari mu mushinga wo gutandukana n’umugore we, akaba n'umuhanzikazi w’icyamamare Cardi B.

Celina Powell azwi cyane mu myidagaduro ya Hollywood no ku mbuga nkoranyambaga kubera imyitwarire yo gushyira hanze amabanga, inkuru n’amafoto y’abantu b’ibyamamare avuga ko bagiranye umubano wihariye. 

Mu bihe byashize, yagiye ashinjwa gushaka kwamamara binyuze mu gukurura impaka no kumena amabanga y'abantu bazwi.

Iyi nkuru nshya yahise ikurura impaka zikomeye, aho bamwe bashinja Offset kutagira ubwitonzi no kwiyubaha, cyane cyane muri ibi bihe ari kunyuramo by’ingaruka z’itandukana rye na Cardi B. Abandi na bo bashinja Celina Powell gukomeza gukoresha izina rye mu gusenya isura y’abandi mu rwego rwo gukomeza kuvugwa.

Icyakora, nta ruhande na rumwe rwatangaje ku mugaragaro ukuri kw’aya makuru, yaba Offset, Cardi B cyangwa Celina Powell ubwe. 

Ibi byatumye abantu benshi bakomeza kwibaza impamvu bamwe mu byamamare bakomeza kwisanga mu mitego ya Celina Powell, nyamara bazi amateka n’imyitwarire ye.

Celina Powell yongeye kuvugisha benshi 

Offset akomeje gushinjwa kutiyubaha