Ikipe y'igihugu Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri mu itsinda rya mbere iherereyemo, mu gihe yasabwaga gutsinda igahita yerekeza muri kimwe cya kabiri.
Ni umukino u Rwanda rwakinagamo na Kenya yakiriye iyi mikino, ukaba warangiye Kenya itsinze igitego kimwe cyatsinzwe na Aldrine Kibet ku munota wa 38.
Abakinnyi b'u Rwanda babanje mu kibuga
Iminota isaga 50 yari sigaye, abasore b'Amavubi bagerageje gukora ibishoboka byose ngo babone igitego cyo kwishyura, ariko umukino urangira badashyize umupira mu nshundura.
Ibi bivuze ko Kenya yahise igira amanota atandatu muri iri tsinda rya mbere igahita inabona itike ya kimwe cya kabiri, mu gihe u Rwanda rusabwa gutsinda Sudani y'epfo ku wa Gatanu, kuko rufite amanota atatu rwakuye kuri Somalia.
Abasore b'u Rwanda ntibabashije kubona intsinzi
Nyuma ya Kenya u Rwanda rusabwa intsinzi kuri Sudani y'epfo
