Byiringiro Lague yerekeje i Burayi

Byiringiro Lague yerekeje i Burayi

 Mar 7, 2023 - 01:39

Rutahizamu w'umunyarwanda Byiringiro Lague yamaze kwerekeza ku mugabane w'u Burayi mu ikipe ya Snadvikens IF yo muri Sweden aherutse gusinyira.

Tariki 26 Mutarama 2023 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Byiringiro Lague yamaze kugurwa n'ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden, dore ko iyi kipe nayo yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Lague yabanje kugorwa no kubona ibyangombwa byo kwerekeza muri Sweden bituma atinda ugereranyije n'uko byari biteganyijwe, kuko yari kugenda nyuma y'umukino w'umunsi wa 19 APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa wabereye i Huye.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023 nibwo Byiringiro Lague yafashe rutemikirere yerekeza muri Sweden muri iyi kipe ikina mu kiciro cya Gatatu.

Sandvikens IF yamuguze asaga ibihumbi 80 by'amayelo akaba ari miliyoni zirenga 80 ushyize mu manyarwanda, ndetse aya mafaranga akaba aziyongera bitewe n'uko azagenda yitwara.

Iyi kipe kandi isanzwe ibarizwamo undi Munyarwanda ariwe Mukunzi Yannick wayigezemo mu 2019 ubwo yari avuye muri Rayon Sports yagezemo nyuma yo kuva muri mukeba wayo APR FC.

Si ubwa mbere Lague agiye gukina hanze kuko muri Nyakanga 2021 uyu musore yerekeje muri Neuchâtel Xamax FCS ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Busuwisi.

Iyi kipe yari yamubonye mu mikino ya CHAN 2021 yabereye muri Cameroon ariko byarangiye adatsinze igeragezwa agaruka muri APR FC aho yahuye n'ibibazo byo gusubira inyuma kubera imvune, ariko yari amaze kongera kugaruka mu bihe bye.

Byiringiro Lague yakiniye ikipe nkuru ya APR FC kuva muri Mutarama 2018, ikipe yagezemo avuye mu Intare FC, akaba ari umukinnyi wakuriye muri Vision FC.

Biteganyijwe ko Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu muri Sweden izatangira tariki ya 31 Werurwe 2023 aho kuri uwo munsi Ikipe ya Sandvikens IF izakirwa n’iya United IK Nordic, Lague nawe akaba aribwo ashobora kuzakina umukino wa mbere areba ko yafasha iyi kipe kuzamuka mu kiciro cya kabiri.

Lague yerekeje muri Sweden(Image:Igihe)

Lague yigaragaje muri CHAN yabereye muri Cameroon(Net-photo)