Rutahizamu wa Apr Fc Byiringiro Lague yabatirijwe muri pisine

Rutahizamu wa Apr Fc Byiringiro Lague yabatirijwe muri pisine

 Nov 17, 2021 - 07:13

Rutahizamu ukinira Apr Fc akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi yabatijwe mbere yo gukora ubukwe n’umukunzi we Uwase Kelia baherutse gusezerana.

Ni igikorwa cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, kibera Nyarutarama.

Lague yabatirijwe mu idini rya Philadelphia Rhema Church rya Kimironko ariko umuhango nyirizina ukaba wabereye muri piscine yo kuri Tennis Club Nyarutarama.

Bibaye nyuma y’uko mu kwezi gushize Byiringiro Lague na Kelia basezeranye imbere y’amategeko, ubukwe bwabo bukaba buzaba tariki ya 4 Ukuboza 2021.

Byiringiro Lague yabatijwe mu idini rya Philadelphia Rhema Church(Net photo)