Umuhanzi Bruce Melodie ukunda kwitazira akazina ka Munyakazi ndetse ufatwa nk'umwe mu ba mbere yatangaje ko arota kuzakorera igitaramo gikomeye muri stade Amahoro isanzwe yakira ibihumbi 45 by'abantu.
Uyu muhanzi ufatwa nk'umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yabitangaje abinjujije ku mbuga nkoranyambaga ze (instagram) avuga ko arota kuzuzuza iyi nyubako yakira abantu benshi mu Rwanda kugeza ubu.
Mu butumwa bwe yagize ati 'Tekereza kuzuza abantu Amahoro Stadium, Nkagurisha amatike yose, nashima Imana'.
Ibi uyu muhanzi abivuze nyuma y'igihe kitari gito avuze ko hari ubwo azatwara igihembo gikomeye ku isi cya Grammy Award.
Bruce Melodie abivuze nyuma y'igihe ashyize hanze album iri mu zaguzwe cyane yise 'colorful generation' iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi nka Joeboy, Bien Aime, Bensol n'abandi.
Bruce Melodie kandi aritegura gushyira hanze indirimbo na Diamond Platnumz na Joel Brown.
Bruce Melodie avuga ko atekereza kuzuza Amahoro Stadium

