Ni mu ifoto imugaragaza ananutse yasangije abantu ku rukutwa rwe rwa X, yahoze ari Twitter. Muri iyo foto, yari yambaye imyenda ikunze kwambarwa n’Abongereza ndetse n’imisatsi iboshye (dreadrocks).
Ubwo bamwe mu bamukurikira kuri uru rubuga babonaga iyi foto, bamubajije impamvu yananutse ku rwego rwo kwenda gupfa. Ibi byatumye uyu muhanzi agira icyo abivugaho atangaza ko ari ukubera ibibazo bijyanye no kurya amazemo iminsi hanze y’iwabo muri Nigeria.
Blaqbonez yavuze ko kunanuka yabitewe n'uko ibiryo by'ahandi byamuniye
Yavuze ko kandi akunda ibiryo by’iwabo bityo ko imitekere yo hanze ya Nigeria yamunaniye. Yanagaragaje kandi ko amezi hafi 2 ari gukora ibitaramo bisoza album ye yari ari kumurika ikaba izanasohoka mu minsi iri imbere, ibyatumye abura ubushake bwo kurya ndetse hari na bimwe muri ibyo biryo byo hanze atarya.
Ati “Ibibazo byange ni nk’ibiryo by’ibinya-Nigeria, igihe cyose mvuye mu gihugu cyane, ngira ibibazo by’ibyo kurya. Maze amezi hafi 2 yose ku mihanda nsa nk’aho ntarya kubera ko nshaka kubaha album nziza kurusha izindi zose. Ndaza kongera kubyibuha vuba nta kabuza."
Blaqbonez yavuze ko nta kindi kibazo afite uretse kunanuka
Byarangiye Blaqbonez yijeje abafana ko ameze neza uretse uko kunanuka. Yanabasezeranyije ko agiye kongera kugarura umubiri ndetse ko iyo album izaba imeze neza kurusha izindi yakoze zose.
