Umuririmbyi wo muri Nigeria Divine Ikubor uzwi ku izina rya Rema mu muziki, arimo gutangaza ko afite umushinga wo gushinga ishuri rya muzika yise “Rema Music Institute” rizajya rifasha abantu bafite impano muri muzika kandi bashaka kuba ibyamamare kuzizamura.
Rema ufite imyaka 21 y'amavuko, avuga ko iryo shuri rizaba riri muri Nigeria, ariko nanone ko buri wese aho yaba aturuka hose muri Afurika azaba yemerewe kuryigamo kandi nta mafaranga y'ishuri atanze.
Umuririmbyi wa "Calm down" avuga ko muri uwo mushinga yashoyemo miliyoni 200 z'ama-Naira ku ikubitiro, aho angana n'amanyarwanda miliyoni 174,098,297.12.
Abakunzi ba muzika muri Afurika byumwihariko abakunzi be, bakaba bishimiye iki gikorwa cyo gufasha abantu bafite impano kuzizamura mu buryo bwa kinyamwuga.

Rema agiye gushinga ishuri rya muzika muri Afurika
