Bamwe mu bakobwa babyaje umusaruro ubwamamare bakuye muri Miss Rwanda

Bamwe mu bakobwa babyaje umusaruro ubwamamare bakuye muri Miss Rwanda

 May 11, 2024 - 09:53

Uwo wbaza wese mu Rwanda yaguhamiriza ko irushanwa rya Nyampinga ryari rimaze kugira uruhare runini mu iterambere ry'umukobwa ndetse iyo urebye usanga hari hamaze gutinyuka benshi bumva ko na bo bashoboye dore ko bakuragamo andi mahirwe mu buryo.

Nubwo muri iki gihe amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda yahagaritswe kubera ibibazo byavutsemo, gusa hari bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda, babashije kubyaza amahirwe ubwamamare bakuyemo mu buryo butandukanye.

1.Mutesi Jolly 

Miss Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa ry’ubwiza abasha kwegukana iri kamba ndetse aza no guhagararira U Rwanda mu marushwa y’ubwiza ku rwego rw’isi ku nshuro ya mbere mu 2016. 
Nyuma byaje kumuhesha amahirwe atandukanye nko kuba Perezida wungirije w’irushanwa ry’ubwiza ku rwego rwa Africa y’I burasirazuba. Si ibi gusa kandi kuko uyu mukobwa ari n’umushabitsi ndetse akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’umwana n’umugore.

2.Miss Uwase Muyango Claudine

Muyango kuri ubu wamaze gushinga urugo na kimenyi Yves, yitabiriye iri rushanwa mu mwaka wa 2019 yegukana ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto kurusha abandi. 
Ibi byatumye atangira kwamamara bimuhesha amahirwe yo gutangira gukorana na company zitandukanye akazamamariza yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ndetse mu mwaka wa 2023 yaje kwinjira mu itangazamakuru kuri Televiziyo Isibo, akaba abifatanya no kuyobora ibirori bigiye bitandukanye.

3.Miss Nishimwe Naomi

Miss Nishimwe Naomi wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 na we ni umwe mu bafunguriwe amarembo n’iri rushanwa kuko akimara kuryegukana yatangiye kugenda abona Company nyinshi zimwishyura akazamamariza yifashishije imbuga nkoranyambaga ze.
Uretse kandi kwamamariza company, Naomi yahoze akora umwuga wo kumurika imideli mu itsinda ryitwa Mchenzie ahuriyemo n’abakobwa bo mu muryango we.

4.Miss Kayumba Darina

Darina yitabiriye iri rushanwa mu mwaka wa 2022 yegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’U Rwanda, ndetse aza kwamamara kubera impano idasanzwe yagaragaje afite yo kurapa. Ubusanzwe uyu mukobwa ni umunyamideli, akaba areberera n’inyungu abanyamideli bagera kuri 400 ba company yitwa ‘MJW’ ifite icyicaro muri Ethiopia. Ibi akabifatanya no kwamamariza compamny zitandukanye yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, ndetse akaba aherutse no kwinjira mu mwuga wo gukora ibiganiro binyura kuri Youtube.

5.Miss Umuhoza  Emma Pascaline

Umuhoza Emma Pascaline, na we ni umwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa gusa ntiyabasha kuryegukana, gusa ibi byaje gutuma amenyekana cyane. Ubusanzwe uyu mukobwa ni umunyamideli ndetse akaba ari n’umwe mu bakobwa bagize itsinda rya Kigali Protocol.
Pascaline na mugenzi we Darina baje kwihuza bashinga itsinda rizajya rutegura ibitaramo mu bice bitandukanye, gusa kuri ubu uyu mukobwa akaba ari kubarizwa mu gihugu cy’ubushinwa aho yagiye gukomereza amasomo ye.