Ku munsi w'ejo nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye amafoto y'umusizikazi Bahali Ruth ari kumwe n'umusore yabwiraga amagambo aryohereye.
Ni amafoto Bahali yari yashyize kuri Instagram ye, aherekezwa n'amagambo asize umunyu amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko, bituma abantu bavuga ko ari umusore bari mu munyenga w'urukundo.
Ni amagambo yagiraga ati "Ku mukunzi wange w'iteka ryose. Isabukuru nziza rukundo rwange. Ni wowe rumuri rwange rugari, uko umwijima waba ungana kose. Ndagukunda birenze."
Nyuma y'uko bivuzwe ko bakundana, Bahali yaje kunyomoza aya makuru avuga ko uyu ari musaza we mu maraso, ndetse amakuru avuga ko uyu musore yitwa 'Rukundo Olivier'.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yagize ati "Nshuti zange aya ni amakuru y'ibinyoma. Umugabo nabasangije ni musaza wange, ntabwo ari umukunzi wange. Rero ibi ntimubyizere."