Muri Chilanga, mu cyanya cyororerwamo inka cyitwa Mwalimu Farms hafatiwe mu cyuho umushumba w'inka uri mu kigero cy'imyaka 31 arimo asambanya inyana iri mu zo yarindaga.
Umuvugizi wungirije wa Polisi muri Zambiya, Danny Mwale yemeje ibyabaye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru avuga ko ku ya 20 Mata ahagana mu masaha ya saa 08:10, abapolisi kuri sitasiyo ya Polisi ya Chilanga bakiriye raporo yo gusambanya inyamaswa yatanzwe na Erick Chimenge, ufite imyaka 33, wo muri Chilanga.
Yavuze ko Bwana Chimenge yatanze ikirego ko inyana ye yasambanyijwe n’uwitwa Reagan Mweemba.
Uyu mushumba ubwo yabazwaga na polisi icyamuteye gukora ibyo,yavuze ko umugore we yanze ko batera akabariro bimutera ubushake bwinshi bwatumye asambanya iyi nka.
