Abakinnyi 16 bahamagawe n'umutoza Sempoma Felix nibo bari i Musanze mu myiteguro y'isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo rizabera muri Gabon hagati ya tariki 23 n'iya 29 Mutarama ndetse na Tour du Rwanda izaba hagati ya tariki ya 19 n’iya 26 Gashyantare 2023.
Areruya Joseph watwaye iri sigabwa mu 2018 ndetse na Mugisha Moïse wegukanye Tour du Cameroun muri Kamena uyu mwaka, bari muri aba bakinnyi bazakora umwiherero kugeza tariki ya 23 Ukuboza mbere yo kujya mu minsi mikuru isoza umwaka.
Hahamagawe abakinnyi biganjemo abatarengeje imyaka 23 mu rwego rwo gutegura abazitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare izakirwa n’u Rwanda mu 2025.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatoranyijwe mu makipe 15 azitabira La Tropicale Amissa Bongo yaherukaga kuba mu 2020, ariko ikaba itarakinwe mu myaka yakurikiyeho kubera icyorezo cya COVID-19, Team Rwanda ikaba imwe mu makipe icumi y'ibihugu azitabira iri siganwa.
Abakinnyi ba Team Rwanda bari mu mwiherero
Abakinnyi hamagariwe kwitabira umwiherero ni Mugisha Moïse, Manizabayo Eric, Bukusenge Patrick, Uhiriwe Byiza Renus, Kajyibwami Suayibu, Ngendahayo Jérémie, Masengesho, Nkundabera Eric, Habimana Jean Eric, Iradukunda Emmanuel, Uwiduhaye, Muhoza Eric, Areruya Joseph, Niringiyimana Ramadhan, Niyonkuru Samuel na Tuyizere Étienne.
Irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo ni umwanya mwiza kuri Team Rwanda wo kwitegura Tour du Rwanda 2023 iteganyijwe muri Gashyantare 2023.
Mugisha Moise wegukanye Tour du Cameroon 2022 nawe ni umwe mu bakinnyi bari muri Team Rwanda