Amerika: Umuraperi yitabye Imana aguye ku rubyiniro

Amerika: Umuraperi yitabye Imana aguye ku rubyiniro

 Jun 20, 2023 - 08:46

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Big Pokey, yitabye Imana ku myaka 48.

Umuraperi Big Pokey, icyamamare muri Houston, yitabye Imana ku Cyumweru nyuma yo kugwa kuri stage, nkuko bitangazwa na Fox 26. Yari afite imyaka 48.

Nkuko uru rubuga rubitangaza, Milton Powell, amazina ye nyakuri, yapfuye nyuma yo kugwa kuri stage mu gitaramo cyabereye i Beaumont, muri Texas.

Big Pokey yitabye Imana aguye ku rubyiniro 

Akimara kugwa, abaturage batekerezaga ko byoroshye, ndetse no mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, biragaragara uburyo abantu basekaga babonye Big Pokey yaguye, ariko uko iminota yashize bamenye ko byari bikomeye cyane kuruta uko byagragaraga.

TMZ yatangaje ko Big Pokey wakunzwe mu ndirimbo nka "Sittin' Sideways" na "Piped Up", yarimo kuririmba ubwo yatangiraga kudagadwa kuri stage maze akagenda amanuka gakegake kugeza aguye, maze akitsa bwa nyuma, bikumvikana no mu ndangururamajwi.

Abakozi b'akabari bahamagaye ambulance bagerageza kumusubiza ubuizma ariko birananirana, nyuma y'amasaha, uhagarariye Pokey yemeza urupfu rwe.

Umuvugizi wa Big Pokey yasohoye itangazo mu izina ry'umuryango asaba abakunzi be gutuza muri ibi bihe bitoroshye barimo, mu gihe bagitegereje ibisubizo bya muganga.

Umuvugizi wa Big Pokey yavuze ko hagitegerejwe ibisubizo bya muganga ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe

Yagize ati: "Ni akababaro gakomeye gutangaza amakuru y'urupfu rwa Milton dukunda “Big Pokey” Powell. Big Pokey yitabye Imana ku ya 18 Kamena 2023. Yakundwaga n'umuryango we, inshuti ndetse n'abafana b'indahemuka.

Mu minsi iri imbere, tuzashyiraho amakuru ajyanye no kwishimira ubuzima bwe n'uburyo abaturage bashobora kumusezera. Turasaba ko mwakuba umuryango we ndetse muri iki gihe kitoroshye."