Alliah Cool yaba yarabuze umupfumu umuterera inzuzi?

Alliah Cool yaba yarabuze umupfumu umuterera inzuzi?

 Jul 31, 2024 - 06:27

Isimbi Alliance wamenyekanye mu myidagaduro Nyarwanda nka Alliah Cool, ni umwe mu bakinnyi ba filime ku ruhando mpuzamahanga u Rwanda rufite, gusa biratangaje kuba abantu benshi batazi ko ari umukinnyikazi wa filime ndetse usanga bamwe iyo babyumvise bagwa mu kantu.


Alliah Cool ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeje kugerageza gushyira sinema Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga ndetse nk’uko bigaragara akomeje kugenda abigeraho gake gake.

Ibi byose akomeje kubishobozwa n’uko yakoresheje amayeri yo gukora filime ziri mu ndimi z’amahanga cyane kuruta Ikinyarwanda, ari nabyo byatumye filime ze zimenyekana cyane mu gihugu cya Nigeria cyane ko ari naho hari sosiyete yitwa ‘One Percent Entertainment’ bafitanye amasezerano yo kumucururiza filime ze.

Nyuma y’uko asanze izina rye rimaze kugafata muri Nigeria atangiye no guhabwa ibihembo, Alliah yatangiye no guhanga amaso isoko ryo muri Tanzania n’ibindi bihugu bikoresha ururimi rw’igiswayili muri rusange, atangira gushyira imbaraga mu rurimi rw’icyongereza n’igiswayili gutyo.

Icyakora n’ubwo Alliah Cool amaze kubaka izina rye ku rwego mpuzamahanga mu gukina filime, ariko iyo usubije amaso inyuma usanga mu Rwanda abantu bataramwakira ko ari umukinnyi wa filime ukomeye nk’uko muri Nigeria na  Tanzania bamufata, ndetse hari ababyumva ukabona ko batunguwe cyane, ndetse usanga bamwe bibaza aho filime bavuga ko akina zinyura.

Muri Mata 2024 nibwo Alliah Cool yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime mwiza muri Africa y’i Burasirazuba yose, mu bihembo bya East Africa Arts Entertainment (EAAE) mu gihugu cya Kenya. Ni igihembo kitavuzweho rumwe n’abantu, bamwe bibaza impamvu yagihawe nyamara nta filime n’imwe yakinnye izwi ku buryo yahabwa iki gihembo kandi hari izamenyekanye zikanakundwa.

Ubwo yabazwaga ibyagendeweho batanga ibi bihembo Alliah Cool yavuze ko bagendeye ku bintu byinshi batamenya, yibutsa abakomeje kuvuga ko atari agikwiye ko ahubwo bagomba kwishimira kuba iki gihembo gitashye mu Rwanda.

Alliah Cool yinjiye mu mwuga wo gukina filime mu mwaka wa 2011 atangirira muri filime ya Rwasa, gusa nyuma yaje gushaka kubihuza n’umwuga w’itangazamakuru ariko aza gusanga bidahura ahitamo gushyira itangazamakuru ku ruhande. Nubwo yaje gushyira itangazamakuru ku ruhande, arikonni ryo benshi bamumenyemo cyane no ku mbuga nkoranyambaga kuruta kuba umukinnyi wa filime.

Byaje guhumira ku murari ubwo yatangiraga gukina filime, agahita ahera ku ziri mu ndimi mpuzamahanga nyamara n’Abanyarwanda atarabahaza ngo babanze bamumenyere n’umukinnyi wa filime wari usanzwe uzi ku mbuga nkoranyambaga gusa, ariyo mpamvu usanga filime ze zitamenyekana cyane mu Rwanda ndetse usanga abazireba ari bake. 

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Gashyantare 2024 ubwo aheruka muri Tanzania muri bikorwa byo gushakira amasoko filime ze, yavuze ko yahisemo kureka itangazamakuru kuko ryamutwaraga umwanya munini bigatuma adaha umwanya impano ye yo gukina filime.

Yavuze ko kandi yaje gusanga muri filime ariho akura amafaranga menshi kurusha itangazamakuru.

Kugeza ubu Alliah amaze gukora filime zirimo Good book bad cover, Alliah The Movie, Accidental Vocation n’izindi.