Alikiba inkumi yamwitendetse ku gakanu

Alikiba inkumi yamwitendetse ku gakanu

 Sep 29, 2023 - 20:17

Umunyamideli wo muri Tanzania arashinja umuhanzi Alikiba gukoresha ubwamamare bwe akamukoresha mu nyungu ze bwite nyuma yuko bitangajwe ko we n'umugore we bari gushaka gatanya.

Umunyamideli Madeleine ukomoka mu gihugu cya Tanzania ari gutangaza ko umuhanzi Alikiba baje kugira umubano nyuma yuko umugore we atangiye kumwaka gatanya, ariko ngo uyu muhanzi yamukoreye ubuhemu n'uburyarya, ndetse ngo amukoresha munyuguze bwite yitwaje ko ari icyamamare.

Ibi Madeleine akaba yarabitangaje mu butumwa bw'amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, arangije yongera no kubishimangira mu kiganiro yagiriye kuri Wasafi FM. Uyu munyamideli, akaba yarahamije ko, uko Alikiba agaragara muri rubanda, atari ko ameze bya nyabyo, ahubwo ngo ni umuhemu kandi ngo ntiyubaha igitsina gore.

Umunyamideli Madeleine arashinja Alikiba ubuhemu no kumukoresha munyungu ze

Madeleine akaba yatangaje ko yahisemo gutangaza ibyabo kukarubanda, ngo kubera ko ibyo byose yabikorewe. Akaba yavuze ko yahuye na Alikiba mu Ukwakira 2022, amwizeza kumufasha gutera imbere mu ruganda rw'imyidagaduro no guteza imbere umwuga we, ariko ngo barinze batandukana muri Gashyantare uyu mwaka nta kintu na kimwe yari yashyira mu bikorwa.

Akaba yashimangiye ko ibyo avuga abifitiye amafoto n'amashusho, gusa kugera magingo aya, Alikiba ntacyo aravuga kuri ibi ashinjwa. Ku rundi ruhande, ibyo gutandukana kwa Alikiba n'umugore we Amina Khaled byabaye imbarutso yibi, ibyabo bikaba byarafashe intera mu ntangiriro z'umwaka, aho uyu mugore yamushinjaga kwanga kumuha gatanya; aho yabifataga nko kumufata bugwate.