Alicia Keys yatewe amabuye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga azira ibya Israel na Palestine

Alicia Keys yatewe amabuye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga azira ibya Israel na Palestine

 Oct 17, 2023 - 23:21

Umuhanzikazi Alicia Keys, n'ubu benshi ntibaravuga rumwe ku magambo n'ifoto yashyize kuri Instagram, aho benshi babibonye nko gutiza amaboko Palestine, muri iki gihe k'intabambara yo muri Israel.

Umuhanzi  akaba n’umwanditsi w’indirimbo Alicia Keys, yisanze yateje impaka za ngo turwane, ubwo bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinjaga gushyigikira umutwe wa Hamas, mu intambara irimo kuvuza ubuhuha muri Israel.

Alicia Keys yikomwe na benshi kubera post ye

Nyuma yo kubona ikibazo post ye yateje, uyu muhanzi yahise ayisiba ndetse agerageza no gusobanura ibyo aribyo, gusa yasanze amazi yamaze kurenga inkombe. Alicia yabinyujije ku nkuru ye  ya Instagram, asobanura  ko post ye ya Instagram ntaho ihuriye n’ibibazo by'intambara ya Israel na Hamas iherutse gutwara ubuzima bw’inzirakarengane. 

Keys kandi, yagaragaje akababaro gakomeye arimo guterwa n’iyi ntambra kandi yemeza ko aharanira amahoro. 
Yagize ati: “Umutima wanjye urimo gushenguka! Nsengera kandi ngaharanira amahoro. ”


Impaka zatangiye ubwo Alicia Keys yashyiraga ifoto ye yambaye ikoti ry’icyatsi kibisi, ririmo amabara y'umukara n’umweru, amabara bamwe bemezaga ko asa n’umukara, umweru, icyatsi, n’umutuku bigaragara ku ibendera rya Palesitine.
Si ibyo gusa, kuko ifoto ye yayikurikije amagambo agira ati:“Wakora iki mu gihe ntacyo utinya ???”

Alicia Keys yavuze ko nta kibi yari agamije n'ubwo benshi badhaka kibyumva

Nubwo nyuma Keys yakuyeho iyi nyandiko, yari yamaze kubonwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, ndetse hatangiye no kwibazwa bakaba bisobanuro n’intego zayo, aho bamwe bemezaga ko uyu muhanzikazi yohereje ubutumwa bwanditse kugira ngo agaragaze ko ashyigikiye Hamas.

Abantu benshi by’umwihariko abaharanira uburenganzira bw’Abayahudi, bagiye bamagana uyu mugore, bavuga ko ibyo yakoze bidakwiye mu gihe ibitero bya Hamas byatwaye ubuzima bw’abatari bake muri Israel.

Post ya Alicia Keys yamuteje ibibazo, nk'ibihertse kuba kuri Justin Bieber

Icyakora umwe mu bahafi ba Alicia Keys, Guy Oseary, wanavukiye muri Israel, yahise avugira uyu muhanzi kazi. Yashyize kuri Instagram ye ifoto bari kumwe yizeza abantu ko nta mutima mubi yabikoranye, kuko nta nyungu yabigiramo!
Icyakora ibi ntibyabujije benshi gukomeza gushinja uyu muhanzika, kuba inyuma ya Palestine.