Ali Kiba gusinya impapuro za gatanya byamuteye kuzengerera

Ali Kiba gusinya impapuro za gatanya byamuteye kuzengerera

 Jul 24, 2023 - 04:34

Umuhanzi Ali Kiba akomeje kuryumaho mu gihe umugore we yamushyikirije impapuro za gatanya ngo azisinye ariko akaba akomeje gutengurwa mu kuzisinya.

Magingo aya umuririmbyi wo muri Tanzania Ali Kiba ari guterwa n'isereri buri kanya nyuma yuko umugore we Amina Khalef amujyanye mu rukiko muri Gashyantare asaba ko batandukana kandi akazajya amuha amafaranga 95,566.94 Rwf buri kwezi. 

Muri ibi bihe, Amina Khalef ari gutangaza ko Ali Kiba yamufashe bugwate nyuma yo kwanga gusinya impapuro zo gutandukana. Ni mu gihe Ali Kiba ari gutangaza ko gusinya izi mpapuro atari ikibazo.

Ali Kiba ubwo yagarukaga kuri iyi gatanya n'umugore we, akaba yavuze ko umubano we n'umugore atari buri wese ugomba gushishikazwa nawo. Amina Khalef uturuka muri Kenya, akaba ashinja Ali Kiba ubuhemu no kumuhohotera.

Ali Kiba araseta ibirenge mu gusinya gatanya n'umugore we 

Ubwo yari mu rukiko muri Gashyantare, akaba yaragaragaje ko mu mezi atandatu agishyingiranwa n'umugabo we, nyirabukwe ndetse na sebukwe batangiye kumutoteza ndetse kandi ngo aho bari batuye i Dar-es-Salaam, ngo ntabwo yari atekanye.

Ali Kiba na Amina Khalef bakaba barakoze ubukwe muri Mata 2018 ndetse bakaba bafitanye abana babiri. Amina aremeza ko yashatse gukemura ikibazo mu mahoro ariko ngo bikaba ipfabusa kuko Ali Kiba atari abyitayeho.

Nyamara rero Kiba nawe yatangarije ibitangazamakuru byo muri Kenya muri Gashyantare ko yarimo ashaka uburyo yakemura ibibazo byabo mu mahoro.