Umukinnyikazi wa filime mu gihugu cya Tanzania, Wema Sepetu, yifuza umwana byo gupfa, ariko kubera kumubura rimwe na rimwe akitwara nkutabyitayeho.
Wema Sepetu arifuza kubyara ariko byaranze
Ubwo yaganiraga na tereviziyo imwe y’iwabo muri Tanzania, Wema Sepetu yavuze ko inshuro nyinshi umuntu ushaka ikintu kurusha abandi, atariwe ukibona.
Ni muri ubwo buryo ngo na we yifuje kenshi gutwita ariko bikanga, ari na yo mpamvu yigira nkudakeneye kubyara, nubwo mu mutima mba mbyifuza cyane.
Yagize ati:”Abifuza gutwita turabibura, abatabishaka bagatwita.”
Wema Sepetu avuga ko abifuza abana atari bo bababona
Uyu mukobwa w’imyaka 33, amaranye umwaka urenga n’umuhanzi Whozu, gusa nta mwana bafitanye, kandi nta n’umwana afite muri rusange.
