Abasitari bavutse n'abatabarutse ku munsi wa Noheli

Abasitari bavutse n'abatabarutse ku munsi wa Noheli

 Dec 25, 2023 - 13:58

Dore ibyamamare mu ngeri zinyuranye byavutse ku munsi wa Noheli, ndetse n'abandi bitabye Imana kuri uyu munsi.

Tariki ya 25 Ukuboza buri mwaka, ibihugu byinshi byiganjemo abakirisitu bizihiza ivuka ry'umukiza wabo Yezu/Yesu Kristu. Mu bihugu byinshi, uyu aba ari umunsi w'ibirori by'akataraboneka.

Akenshi abantu batuye mu mugi bakajya mu byaro gisangira n'inshuti n'imiryango yabo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli. Ku bw'ibyo dore ibyamamare byavutse kuri uyu munsi, mu ngeri zinyuranye haba Politike, imyidagadurilo, ndetse n'ahandi. 

Ibyamamare byavutse ku munsi wa Noheli 

1. Nyakwigendera Perezida wa Misiri Anwar Sadat yavutse mu 1918

2. Umuhanzi Ricky Martin wo muri Puerto Rican wavutse mu 1971

3. Kabuhariwe mu gucuruza ibiyobyabwenge Joaquin “El Chapo” Guzman Umunya-Mexico wavutse mu 1954.

4. Minisitiri w'intebe wa Canada Justin Trudeau wavutse mu 1971.

5. Umuhanzi Ann Lennox wavukiye muri Scotland 1954

Nubwo aba baba bishimira ko bavutse kuri uyu munsi, hari abandi baba bibuka abandi batarutse

1.Charlie Chaplin Umwongereza wari Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya wapfuye mu 1977.

2..James Brown umuhanzi w'Umunyamerika wapfuye mu 2006.

3. Dean Martin Umunyamerika w'umuhanzi, umunyarwenya ndetse akaba n'umukinnyi wa filime wapfuye mu 1995.

4. George Michael umuhanzi w'Umwongereza wapfuye mu 2016.

5.Eartha Kitt umukinnyi wa filime w'Umunyamerika wapfuye mu 2008.